Ubucuruzi Hagati Y’u Rwanda Na Ghana Bwongewemo Ikibatsi

U Rwanda ruri mu bihugu birindwi by’Afurika bigiye gutangira gucuruzanya hagati yabyo mu rwego rwo kureba umusaruro  uzava mu bucuruzi bw’ibihugu by’Afurika bihuje isoko, ibyo bita African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

Kimwe mu bihugu bizakorana n’u Rwanda muri iyi kiciro ni Ghana.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambera, RDB, cyateguye inama nyunguranabitekerezo iri kubera muri Ghana.

Intego yayo ni ugushyiraho uburyo bw’imikoranire irambye kugira ngo abikorera ku giti cyabo na Leta z’ibihugu byombi barushaho kuzuzanya no kunguka.

- Advertisement -

Muri aya nama, harasinywa amasezerano bita Memorandum of Understanding( MoU), imwe mu ngingo ziyakubiyemo ikaba ari uko abacuruzi bo mu Rwanda bagomba gutangira kohereza ibicuruzwa byabo i Accra mu gihe kitarambiranye.

Ibigo byo muri Ghana bizakorana n’ibyo mu Rwanda binyuze mu bufatanye bita Business 2 Business (B2Bs.)

Imicururizanye hagati y’u Rwanda na Ghana si bwo igitangira.

Hashize imyaka itatu ibihugu byombi bikorana, ariko amasezerano yasinywe kuri iyi nshuro, akaba ari agamije kongera ikibatsi muri uyu mubano.

RDB n’Ihuriro nyarwanda ry’abikorera ku giti cyabo, PSF, batangiye gukorana na Ghana mu mwaka wa 2020.

Ni ubufatanye mu bucuruzi hagati ya Kigali na Accra

Icyakora birumvikana ko COVID-19 hari ibyo yakomye mu nkokora.

Muri Kamena,  2021, RDB  hamwe n’Ikigo cya Ghana gishinzwe iterambere basinyanye amasezerano yo guteza imbere ubuhinzi bwa Cocoa.

Si iki gihingwa gusa, kuko Ghana ishaka gukorana n’u Rwanda mu iterambere rya byinshi birimo ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo, amata n’ibiyakomokaho, ikawa, ubuki, n’ibindi.

U Rwanda kandi rurashaka gukorana na Ghana mu uguteza imbere izindi nzego z’ubukungu zirimo ikoranabuhanga muri byinshi nko mu rwego rwo kwishyurana, ikoranabuhanga mu by’amabanki, ubukerarugendo n’ibindi.

Mu gihe u Rwanda rushaka koherereza Ghana ibyo twavuze haruguru, iki gihugu nacyo kirashaka koherereza Abanyarwanda ibikomoka ku buhinzi ngo babibyaze umusaruro mu nganda zabo.

Ibyo ni nk’imyembe.

Hari n’ibindi birimo ibikorwamo imyenda urugero nk’ibitenge bite Kente.

Kitenge ni umwambaro gakondo w’abanya Ghana

Ni ibitenge bifatwa nk’umwihariko w’Abanya Ghana nk’uko imikenyero n’imyitero ari gakondo y’Abanyarwanda.

Iki gihugu cya Nkwame Nkhrumah kizajya cyoherereza u Rwanda ibikoresho bibyazwa imibavu cyangwa ibikomoka ku biribwa nka chocolat.

Chocolat ikorwa muri cacao.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version