Mossad Yahinduye Umuvuno

Mu guhiga abanzi ba Israel, urwego rw’iki gihugu rushinzwe ubutasi hanze yayo bukoresha uburyo bwose kugira ngo abo banzi  bafatwe cyangwa bapfe. Icyakora muri iki gihe Mossad isa n’iyahinduye uko yabikoraga mbere…

Byari bimenyerewe ko abakozi bayo ari bo ubwabo bajya kwihigira abo bantu aho baba hari hose ku isi.

Icyakora mu minsi ishize haherutse kuba igikorwa cyatumye abakurikirana uko ubutasi bwa Israel bukora, bavuga ko bwahinduye umuvuno.

Ikinyamakuru cyandika ku makuru y’umutekano n’ubutasi kitwa TheStraitsTimes giherutse kwandika ingorane maneko za Israel zihurutse guhurira nazo muri Malaysia.

- Advertisement -

Israel iherutse gukorana na ba maneko bo muri Malaysia ngo bayifatire umugabo witwa Omar al-Balbaisi wo muri Palestine w’umwenjeniyeri yari ikurikiranyeho gukora gahunda za mudasobwa  Hamas ikoresha igaba ibitero kuri Israel.

Mu mikoranire hagati y’abo bantu na Israel, uriya mugabo yaje gufatwa Taliki 28, Nzeri, 2022.

Omar al-Balbaisi ni umuhanga mu bya murandasi wize muri Kaminuza yitwa Islamic University iri muri Gaza.

Bivugwa ko yari umwe mu bakozi b’umutwe w’abarwanyi bashamijkiye kuri Hamas bitwa Izz-ad-Din Al-Qassam Brigade.

Iyo brigade irimo abahanga mu kumenya icyo telefoni zibitse, ibyo bita hacking.

Mu mpera z’umwaka wa 2020, yaje kuva muri Gaza ajya Istanbul muri Turikiya.

Raporo z’ubutasi zivuga ko muri kiriya gice yahasanze bagenzi be bari bamaze iminsi bashinze agashami k’abahanga mu ikoranabuhanga.

Kakoreraga ku mabwiriza ya Hamas ariko inzego za Turikiya zitabizi.

Israel imaze kubimenya, yatangiye umugambi wo kuzamushimuta.

Yasanze byagorana ko abakozi bayo bwite bajya kumuzana, ahubwo ishinga agatsiko ka ba maneko bo muri Malaysia ngo bazamufate.

Ubwo yari avuye ku meza saa sita ari kumwe n’inshuti ye muri Palestine ariko babanaga muri Malaysia, al-Balbaisi  yaje gushimutwa n’abantu baje mu modoka y’umweru.

Bamushimutiye muri Malaysia kuko yari yaravuye muri Turikiya agiye muri Malaysia gusura inshuti ye.

Abagabo bane bavuye muri ya modoka baramuyora bashyira mu modoka.

Inshuti ye yashatse kugira icyo ikora bayiburira ko byayigwa nabi.

Bahise bamujyana mu nzu yari yateguwe ngo baze kumubaza.

Ya nshuti ye yahise itabaza Polisi ya Malaysia iramushakisha.

Mbere y’uko imubona, uriya muhanga yagejejwe muri ya nzu, aboshye amaboko kandi aziritse amaso.

Abamushimuse baramubwiye bati: “ Boss wacu arashaka kukuvugisha.”

Agejejwe iyo ajya, yicajwe ku ntebe, yumva ijwi rikoresheje ikoranabuhanga rya video call rimubwira riti: “ Uzi neza abakubaza abo ari bo n’impamvu uri hano.”

Hari amakuru avuga ko abamubazaga gutyo ari abakozi ba Mossad bari bari ahandi hantu.

Mu gihe yari atangiye gusubiza, Polisi ya Malaysia yahise igera aho yari aboheye, ya ‘video call’ bahita bayikupa!

Bamwe mu bahaye amakuru ikinyamakuru kitwa IntelNews.org bavuga ko icyo Mossad yashakaga, kwari ukumenya ubuhanga bw’uriya mugabo mu bya software, kumenya imbaraga Hamas ifite muri uru rwego  ndetse n’umubare w’abagize ya brigade yabarizwagamo.

Polisi ya Malaysia yahise itangira iperereza abantu 11 bakorerwa amadosiye afitanye isano n’ishimutwa ry’uriya mugabo binyuze mu gukorana na Mossad.

Amategeko ya Malaysia avuga ko iyo abantu bakurikiranyweho ibikorwa nka biriya babihamijwe n’inkiko bahanishwa hagati ya burundu ndetse n’urupfu.

Muri iyi dosiye yo gukorana na Mossad harimo n’umugore w’imyaka 30 uvugwaho kuba umuhuzabikorwa wayo muri Malaysia.

Ntavugwa amazina mu rwego rwo kurinda umutekano we n’abe.

Buri kwezi yahembwaga ama Euros 2000 kubera akazi akora.

Uyu mugore kandi ngo  niwe wafashije Mossad kumenya amakuru mpamo y’umugabo witwa Fadi al-Batsh nawe wari Enjeniyeri Israel yishe mu mwaka wa 2018.

Al-Batsh yari umuhanga mu by’amashanyarazi n’intsinga, Israel ikaba yaramuhigiraga ko yakoraga ibisasu Hamas yategaga hiryo no hino igamije kwica cyangwa kumugaza Abanya Israel.

Yishwe arashwe n’abagabo babiri bamutangiriye agiye mu Musigiti bamurasa bari kuri moto.

Mu kiganiro Bwana Avigdor Lieberman wahoze ari Minisitiri w’ingabo za Israel yigeze guha itangazamakuru, bamubajije uwahitanye uriya muhanga, abasubiza ko byaba byiza babajije James Bond, kuko ngo yishwe nk’uko James Bond ajya abigenze muri filime.

 Imikorere ya Mossad yarahindutse…

 Taliki 19, Mutarama, 2010, i Dubai habereye igikorwa cya Mossad kivugwaho kuba cyarahinduye imikorere y’uru rwego.

Ni iyicwa ry’umwe mu bagabo bakomeye muri Hamas witwaga Mahmoud al-Mabhouh

Abakozi ba Mossad baturutse Tel Aviv bajya muri Qatar batsinda uriya mugabo muri Hotel ariko bafatwa bataracika.

Byateye rwaserera ikomeye kubera ko babasanganye passports z’ibihugu byinshi by’i Burayi ndetse na Australia.

Ubuyobozi bwa Mossad bwahise butangira kwiga uko yajya ishaka abantu bo mu bihugu runaka( abenegihugu) ikabaha amafaranga n’ikoranabuhanga bakeneye bakayikorera akazi.

Yahinduye ibyo bita modus operandi.

Hari abavuga ko uyu muvuno ari wo Mossad iri gukoresha muri Iran.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version