Polisi Y’U Rwanda Yasuwe N’Umuyobozi W’Iya Malawi

Ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wa kwikira mu cyubahiro Komiseri mukuru wa Polisi ya Malawi waje gusura Polisi y’u Rwanda no kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwayo.

Komiseri mukuru wa Polisi ya Malawi yitwa George Kainja.

Polisi ya Malawi yashinzwe mu mwaka wa 1920. Mbere yabanje kwitwa Nyasaland Police Force.

Ibarizwa muri Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu imbere yitwa Ministry of Homeland Security, ikicaro cyayo kikaba mu murwa mukuru Lilongwe.

- Advertisement -

Igitabo kitwa The World Factbook cyandikwa n’ibiro bishinzwe ubutasi bwo hanze za bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu cyo kise “Est Malawi Population July 2020” cyasohotse tariki 13, Mata, 2021 kivuga ko  n’ubwo Polisi ya Malawi imaze igihe ishinzwe, ni ukuvuga imyaka 101, igikeneye kwiyubaka mu mikorere cyane cyane igendanye no kugenza ibyaha.

Igizwe n’abapolisi ibihumbi 14, 500 bashinzwe gucungira umutekano abaturage 21,196,629.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibikubiye mu biganiro Komiseri mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yaganiriye na mugenzi we uyobora Polisi ya Malawi IGP George Kainja.

IGP George Kainja yakiriwe mu cyubahiro kigenewe Komiseri mukuru wa Polisi
Yakiriwe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda
Ikirango cya Polisi ya Malawi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version