Muri Norresken Hari Kubakirwa Icyogajuru Cy’u Rwanda

Ifoto ya kimwe mu byogajuru u Rwanda rushaka gukora rukacyohereza mu kirere: Credit@IGIHE

Ikigo kitwa CubeSat cy’abanya Repubulika ya Tcheque kiri gukora icyogajuru cy’u Rwanda kizoherezwa mu kirere mu mwaka wa 2026. Kizaba gishinzwe gukurura amakuru y’ibintu bitandukanye birimo n’ibireba ubuhinzi.

Imikorere yacyo izaba ishingiye ku ikoranabuhanga rya sensors zikurura amakuru afite amashusho ari mu mabara yose.

Ibyogajuru byinshi byo mu bwoko bw’iki bisanzwe bifata amashusho mu mabara atatu gusa.

Icyogajuru kiri gukorerwa muri Norresken kitwa ‘Hyperspectral 6U CubeSat’, kikaba kiri kubakwa n’ikigo TRL Space Rwanda gikora ibyogajuru ariko gikomoka muri Repubulika ya Tchѐque.

Abenshi mu benjeniyeri bakorana n’iki kigo ni Abanyarwanda bahugurwa na bagenzi babo baturuka mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

Kizaba gifite ibilo biri hagati ya 10 na 12 ndetse na sentimetero  10 z’uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru, sentimetero 20 z’ubugari na sentimetero 30 z’uburebure bwo kuva imbere ujya inyuma.

Mu Cyumweru gishize nibwo cyatangiye kubakwa n’abahanga 20 barimo Abanyarwanda barindwi nk’uko IGIHE yabyanditse.

Mu mezi 20 ari imbere nibwo kizaba cyamaze gutunganywa, hakazaba ari mu mpeshyi y’umwaka wa 2026.

Kizahita cyoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo cyoherezwe mu isanzure.

Kigomba guhagurukira kuri kimwe mu byanya byabugenewe birimo icya Kennedy Space Center cyangwa icya Cape Canaveral muri Florida, bisanzwe bikoreshwa na SpaceX mu kohereza ibyogajuru mu butumwa bwo mu kirere.

TRL Space Rwanda itangaza ko yamaze kugena ‘Falcon 9 launcher’ ya SpaceX nka rocket izafasha mu kugeza iki cyogajuru mu isanzure.

Ni icyogajuru kizaba cyanditse ku Rwanda, kikazamara imyaka itanu mu isanzure kiri mu ntera ya kilometero 510 uvuye ku butaka.

Kizajya gitanga amakuru yifashishwa mu buhinzi andi ashobora gufasha no mu mutekano, itumanaho n’ibindi.

Ikigo gishinzwe iby’Isanzure mu Rwanda, Rwanda Space Agency- RSA, kiri gutunganya ikusanyirizo ry’amakuru rizajya ryoherezwaho ayafashwe n’iki cyogajuru kugira ngo abyazwe umusaruro.

Hamaze gukorwa ishoramari rya miliyoni $ 1 [miliyari Frw 1.3 ] muri uyu mushinga ariko ayo mafaranga akaba ashobora kuziyongera.

Umuyobozi Mukuru wa TRL Space Rwanda, Petr Kapoum, yavuze ko hari gahunda y’uko u Rwanda ruzohereza ibindi byogajuru mu kirere hafi buri mwaka.

Ati: “Intego yacu ni ukugira ibyogajuru bitanu by’u Rwanda, nyuma y’iki buri mwaka tuzajya twohereza ikindi kugeza bibaye bitanu.”

Ni igikorwa avuga ko kizafasha u Rwanda no mu rwego rw’ubukungu kuko kizarwinjiriza amafaranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version