Amakipe Menshi Ya APR Yahinduriwe Ubuyobozi

Mu bayobozi bashya biyongereye mu ikipe ya APR FC ni, Lt Col Alphonse Muyango wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, mu gihe Captain Muziranenge we yagizwe umuyobozi ushinzwe ubuyobozi n’imari (administration and finance).

Ufite ipeti rito ni Lieutenant Colonel, agakurikirwa n’ufite irya Colonel mu gihe abasigaye bose ari ba Brigadier General.

APR BBC (Abagabo)

Mu ikipe ya APR BBC iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona naho habayemo impinduka aho Captain Jacques Irankunda yagizwe umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team Manager), mu gihe Captain Fred Tumwine we yagizwe umubitsi (Treasurer).

 APR BBC (Abagore)

Mu ikipe ya APR Women Basketball Club iherutse gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu mikino ya kamarampaka nayo yabonye ubuyobozi bushya.

Col. Marie Claire Muragijimana niwe Perezida w’ikipe ya APR WBBC, Major Dinah Mutesi yagizwe Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe (Secretary General), Captain Nema Uwingabire yagizwe umubitsi (Treasurer) naho Sergeant Kaberuka Jeanine agirwa umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team manager)

 APR Volleyball Club (Abagabo)

Mu ikipe ya APR VC y’abagabo ibitse igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize, naho hakozwemo impinduka: Brigadier General Jules Rwirangira ni we Perezida wa APR VC y’abagabo, Captain Augustin Kayiranga yagizwe Umunyamabanga muri iyi kipe (Secretary General), Lt (Rtd) Jean Pierre Kayumba yagizwe umuyobozi wungirije (Vice-President) naho Staff Sergeant (s/sgt) Hakizimana Félicien agirwa umubitsi (Treasurer).

APR Volleyball Club (Abagore)

Mu ikipe ya APR women volleyball club nayo ibitse igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize nayo habayemo izindi mpinduka n’ubwo hari abagumye mu nshingano.

Brigadier General Louis Kanobayire yakomeje kuyobora iyi kipe y’ubukombe mu mukino wa Volleyball, Major Jemimah Kabageni yagizwe umuyobozi wungirije (Vice-President), Captain (rtd) Musafiri Mugabo ni Umunyamabanga w’ikipe ya APR WVC (Treasurer), Captain Alphonse Mugema yagizwe umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’ikipe (Team Manager) mu gihe Captain Agnes Muterampuhwe we yagizwe umubitsi (Treasurer).

Handball

Mu mukino w’amaboko wa Handball naho hakozwemo impinduka aho Lt.col Jean Pierre Rwandayi yakomeje kuba Perezida, Lt. Col (rtd) Anastase Rukundo wari Umunyamabanga mukuru yagizwe Umuyobozi wungirije (Vice-President), Major Robert Kabirigi yagizwe umunyamabanga w’ikipe (Secretary General), Captain Tuyishime Pacifique yagizwe umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’ikipe (Team Mnager) naho Captain Samson Rugundana we agirwa umubitsi (Treasurer).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version