Muri Nyabarongo Hatoraguwe Imirambo Y’Abana

Mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga hatoraguwe imirambo ibiri y’abana yarerembaga mu ruzi rwa Nyabarongo.

Kuri uyu wa Mbere taliki 19, Ukuboza, 2022 nibwo iriya mirambo yatoraguwe.

Prisca Mukayibanda uyobora umurenge wa Mushishiro avuga ko umuto muri abo bana afite imyaka ibiri y’amavuko n’aho umukuru akagira imyaka itanu.

Icyakora kuko nta byangombwa bari bafite byerekana igihe bavukiye, ngo iriya myaka ni ikigereranyo.

- Kwmamaza -

Uyu muyobozi avuga ko bagerageje gushakisha aho bariya bana baba baraturutse barahabura kubera ko batanze n’amatangazo ababika ariko ntihamenyekana.

Imirambo ya bariya bana bayisanze mu ruzi rwa Nyabarongo aho ruca mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga

Aragenekereza akavuga ko ‘uko bigaragara’ bariya bana baguye muri ruriya ruzi baturutse kure.

Ngo si mu Murenge we.

Yabwiye UMUSEKE ko basanze imirambo ya bariya bana yarangiritse bityo bigakekwa ko bashobora kuba bamaze iminsi barohamye.

Imirambo bayijyanye ku bitaro bya Kabgayi ngo ikorerwe isuzumwa.

Hagati aho kandi hari andi makuru avuga ko hari undi murambo w’umwana baherutse gukura mu bwiherero mu Murenge wa Nyarusange, bigakekwa ko ari Nyina bawutayemo.

Uwakuwe mu Murenge wa Nyamabuye  bikekwa ko ari uw’umukarani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version