RIB Yaburiye Abazitwara Nabi Mu Gihe Cy’Iminsi Mikuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko ari ngombwa ko buri Munyarwanda agomba kuzirikana ko mu gihe cy’iminsi mikuru kwirinda ibyaha biba ari umwanzuro mwiza.

Bisanzwe bimenyerewe ko mu minsi mikuru ari bwo abantu bahura bagasabana ariko muri ubwo busabane hakunze kuvamo ibikorwa bigize icyaha.

Muri byo harimo ubusinzi, gufata abagore n’abakobwa, guhohotera abana, kwiba, imvugo n’ibikorwa bikomeretsa umubiri cyangwa umutima ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.

RIB ivuga ko mu bihe by’iminsi mikuru abantu baba bagomba kwirinda ko bakora ibyo byaha kugira ngo batabifungirwa bityo bakarangiza cyangwa bakazatangira umwaka bari mu bibazo byatewe no kugongana n’amategeko.

- Advertisement -

Amashusho uru rwego rwasohoye aherekejwe n’amagambo agira ati: “Muri ibi bihe twizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani , RIB irashishikariza abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda ibyaha n’ingeso mbi zirimo ubusinzi, gusambanya abana, ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi.”

Ubugenzacyaha butanze ubu butumwa mu gihe habura iminsi mike ngo Noheli igere.

Kubera ko izahurirana n’umunsi w’ikiruhuko kubera impera z’Icyumweru, bivuze ko ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha ni ukuvuga Taliki 26, Ukuboaza, 2022 uzaba ari umunsi w’ikiruhuko.

Kuba abantu bazamara igihe kirekire baruhuka , bishobora kuzaba intandaro yo kunywa bagaheraheza byatuma bamwe bakora ibyaha bitewe n’uko banyoye bakarenza igipimo.

Itegeko ku businzi

Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) riko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 143 ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version