Joseph Ntakarutimana ukomoka mu Burundi niwe watorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA). Manda irangiye yayoborwaga n’Umunyarwanda Martin Ngoga .
Hon Ntakarutimana afite imyaka 60 y’amavuko, akaba yaratanzwe nk’umukandida n’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi ari ryo CNDD-FDD.
Agiye kuyobora EALA muri manda y’imyaka itanu.
Inteko yamutoye igizwe n’Abadepite 63 bagize EALA.
Bose babanje gutorwa mu Nteko zishinga amategeko zo mu bihugu byabo, buri gihugu kikaba cyaratanze Abadepite icyenda(9).
EAC igizwe n’u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Ibyaraye bivuye muri ariya matora bivuga ko Ntakarutimana yatsinze ku majwi 54 angana 85.7% by’abatoye bose nk’uko bari 63.
Habaruwe amajwi 55, agera ku munani(8) aba impfabusa n’aho ijwi rimwe(1) n’aho rimwe ni ryo ritamutoye.
Bigitangira, Abadepite bane nibo bagaragaje ubushake bahatanira kuyobora EALA ariko batatu baturutse muri Sudani y’Epfo bakuyemo kandidatire zabo (candidature) mbere y’uko amatora atangira.
Abo ni Thoar Gideon Gatpa, Gai Deng na Leonardo Anne Itto.
Nyuma yo kwegukana intsinzi, Ntakarutimana yatangaje ko azaharanira ko EALA ishyira hamwe.
Yagize ati: “Inzozi zanjye ni uko twaba umuryango umwe.”
Iyi mvugo yumvikanisha ko mu mikorere ye azaharanira ko EALA isenyera umugozi umwe, abayigize ntibagirane urwikekwe rushobora gushingira ku bihugu baturutsemo bisanzwe bifitanye amakimbirane ya Politiki.
Yunzemo ati: “ Mfite umunezero uyu munsi ku bw’icyizere nagiriwe. Icyo tugomba gukora cyose , tuzagikora mu munezero, urukundo n’ubwubahane.”
Iyi Nteko agiye kuyobora irimo Abadepite bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bakaba ari ubwa mbere bahagarariye iki gihugu muri uyu muryango kubera ko ari nacyo gihugu kiwuherukamo vuba aha.