Ubufatanye Bwa Canal + Business N’Amahoteli Mu Rwego Rwo Kwakira CHOGM

Ikigo kitwa B2B(Business to Business) Canal + Business gitanga serivisi zo gufasha amahoteli, ibigo bya gisirikare, amagereza n’ibitaro n’ahandi hahurira abantu benshi bagacyenera kuharara, cyatangije gahunda yo kuzafasha abakora mu mahoteli guha abazabagana serivisi zo kubona amashusho meza y’amashene bihitiyemo.

Iki kigo gikora mu buryo bita Business to Business aho umukiliya( ni ukuvuga Hoteli cyangwa ikindi kigo gikenera serivisi nka ziriya) aganira n’abakozi ba kiriya kigo bakumvikana ku kiguzi bagomba kwishyura ku biciro bitandukanye byacyo.

Ibiciro batangiraho ziriya serivisi ni uguhera ku Frw 8,000, bikazamuka ku Frw 12,000, Frw 15,000 na Fw 20,000.

Ibi biciro abanyamahoteli babigonda bigakunda kandi bakunguka

Jean Felix Mwizerwa uyobora Canal + Business yabwiye itangazamakuru ko icyo bagambiriye gukora muri iyi minsi ibanziriza inama ya CHOGM ndetse no mu gihe cyayo nyirizina, ari ugufasha abafite hoteli cyangwa izindi nyubako zakira abantu bakarara, bakabona shene bihitiyemo kandi bakazireba ku giciro kiriho ndetse n’ubwasisi( discount).

- Advertisement -

Yabitangarije itangazamakuru ari kumwe na mugenzi we witwa Ornella Umuhoza umwungirije.

Kugena ubwo bwasisi ntibikorwa kimwe kuri buri hoteli cyangwa inyubako ibishaka, ahubwo biterwa n’ubwinshi by’ibyuma bafite ndetse n’uburyo ibiganiro byagenze muri iyo ‘business to business model.’

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Hoteli 288. Bivugwa ko ifite igiciro gito cyo kuyiraramo itajya munsi ya Frw 30,000 ku ijoro rimwe.

Hari izindi zihenze zigeza ku madolari ari hagati ya $ 3,500 na $10,000 ku ijoro rimwe.

Ikindi ni uko byagaragaye ko umuntu uraye muri Hoteli aba ashobora kumara amasaha ari hagati y’ane n’atanu areba filimi runaka yakunze.

Umuyobozi wa Canal + Business aganira n’abanyamakuru

Abo muri Canal + Business baashyizeho n’uburyo umunyamahanga ashobora kureba shene ya televiziyo y’iwabo.

Umukiliya wabo usanzwe udafite ibikoresho byabo, arabibasaba bakabimuhera ubuntu, bakamwoherereza umutekinisiye ubushyiraho ku buntu.

Nyuma iyo bije kugaragara ko kimwe cyangwa byinshi mu byuma bamushyiriyeho bidakora neza cyangwa bidakora namba, abo muri kiriya kigo gisanzwe gikorana na Canal + Rwanda babimukorera ku buntu.

Ikindi ngo uko  bagira ubugenzuzi busa n’ubuhoraho kugira ngo barebe niba hari ibitagenda neza babikosore.

Uguze ifatabuguzi ya Canal + Business ahabwa ubwasisi bungana na 30% hashingiwe ku byumba hoteli ye ifite.

Bitewe n’icyiciro cy’imyaka umuntu afite, amashuri yize n’akazi akora, abantu bagabanyijemo ibyiciro bitatu mu kureba filimi.

Abana bato bakunda filimi z’abana bita ibitente, ingimbi n’abangavu bagakunda umuziki na filimi z’imirwano ndetse n’urukundo, abasore, inkumi nabo bikaba uko ariko bo bakongeraho gukunda imikino ndetse ikinamico n’imideli, abakuru kuri bo bagakunda imikino na Politiki ndetse na Siyansi ku bagize amahirwe bakaminuza.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version