Mu murwa mukuru wa Sudani witwa Khartoum hiriwe imirwano hagati y’ingabo n’abarwanyi bitwara gisikare. Hari hashize iminsi hari umwuka w’intambara.
Intandaro y’ibi byose ni ikibazo cyakomeje kuburirwa umuti cyerekeranye n’uburyo abasirikare bari k’ubutegetsi bagomba kubuha abasivili.
Abaturage bavuga ko amasezerano abasirikare bari k’ubutegetsi bahaye abaturage avuga igihe giteganyijwe ko ngo bazabasubize ubutegetsi ari ibinyoma.
Bashinja abasirikare kubarerega, igihe kigakomeza kwicuma.
Reuters yanditse ko imirwano yo kuri uyu wa Gatandatu yabereye hafi y’ikigo cya gisirikare kiri Khartoum rwagati.
Abarwanyi bahanganye na Leta bagize umutwe witwa Rapid Support Forces( RSF) bavuga ko bigaruriye ikibuga cy’indege ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu biri mu maboko yabo.
Nta ruhande rudafite aho rubogamiye ruragira icyo rutangaza kubivugwa n’abo barwanyi.
Umuvugizi w’ingabo za Sudani witwa Brig Gen Nabil Abdallah yabwiye AFP ko abarwanyi ba RSF bamaze igihe bagaba ibitero mu bigo bya gisirikare biri hirya no hino mu gihugu.
Gen Nabil ati: “ Imirwano irakomeje hirya no hino ariko ingabo zacu ziri gukora akazi kazo ko gutuma igihugu gitekana.”
Hari amakuru avuga ko no mu Majyaruguru ya Sudani intambara iri kubica.
Ni mu Mujyi witwa Merowe.
Umutwe urwanya Leta ya Sudani uyobowe na Gen Mohamed Hamdan Dagalo n’aho ingabo za Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan.
Aba basirikare bakuru ntibumvikana ku ngengabihe nyayo y’igihe abasirikare bazahera abasivile ubutegetsi ndetse n’umuntu ukwiye kuzaba umugaba w’ingabo zizaba zahujwe.