Irushanwa Ku Kirango Cya Stade Amahoro

Minisiteri ya Siporo yatangaje irushanwa ku bantu bose bujuje ibisabwa ngo bakore ikirango kizaranga Stade Amahoro iri kuvugururwa. Bamwe mu bubaka iyi stade bavuga ko igeze hejuru ya 60% yuzura.

Iri kuvugurwa mu rwego rwo kuyagura kugira ngo izajye yakira abantu 45000 ivuye ku bantu 35000.

Ikigo cy’ubwubatsi cy’abanya Turikiya kitwa SUMMA JV Rwanda nicyo kiri kuyivugurura.

Ni cyo cyubatse n’inzu yitwa BK Arena ikinirwamo imikino itandukanye akaba n’ahantu ho kwidagadurira.

- Advertisement -

Stade Amahoro izuzura itwaye Miliyari Frw 160.

Kubera ko imirimo yo kuyisana iri kugera kure, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko abahanga mu gukora ibirango batangira guhatanira gukora ikirango kizashyirwa kuri iyi Stade.

Uzatsinda muri iri rushanwa azahembwa Miliyoni Frw 1.

Abahatana bagomba kuba barangije kugeza ku nzego bireba ibihangano byabo bitarenze taliki 30, Mata, 2023.

Inteko y’abazatoranya ikirango nyacyo ibaza igizwe n’abakozi ba Minisiteri ya siporo, abakozi b’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, abagize Inteko y’Ururimi n’umuco ndetse n’abo mu ihuriro nyarwanda ry’abanyabugeni n’ubukorikori.

Taliki 05, Mata, 2023 nibwo hazatangazwa abatsinze.

Biteganyijwe ko Stade Amahoro izuzura muri Kamena, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version