Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Uganda ‘Hateguwe’ Imyigaragambyo Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Muri Uganda ‘Hateguwe’ Imyigaragambyo Ikomeye

Last updated: 09 November 2021 8:57 am
Share
SHARE

Polisi ya Uganda yatangaje ko yabonye amakuru ko mu gihugu hashobora kuba imyigaragambo itemewe irangajwe imbere n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko ko yiteguye gukora ibishoboka byose ikayihosha.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda CP Fred Enanga yabivuze kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro agirana n’abanyamakuru buri cyumweru.

Yavuze ko iyo myigaragambyo ishobora kubamo ubugizi bwa nabi irimo gutegurwa n’ishyaka National Unity Platform (NUP) riyoborwa na Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamye nka Bobi Wine.

Ati “Nyuma y’amakuru y’iperereza yakusanyijwe ku migambi ya NUP n’indi mitwe y’abagizi ba nabi hamwe n’abandi bashaka gukora imyigaragambyo n’imyiyereko ya politiki muri iki cyumweru, turashaka kubamenyesha ko inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye guhangana n’ibyo bikorwa n’imyigaragambyo itemewe.”

Yavuze ko nubwo inkeke ibyo bikorwa bikwiye gutera hatemezwa urwego ziriho, badashobora kurebera mu gihe hakomeje amagambo aganisha ku guhungabanya demokarasi cyangwa gucamo ibice abaturage.

CP Enanga yavuze ko urubyiruko rwinshi rudashishikajwe n’ibikorwa rurimo gushorwamo, ariko hari abandi bafite ubushake bwo kujya “muri iyo myigaragambyo ishobora kurangwa no gusahura, ubugizi bwa nabino kwangiza ibintu bitandukanye.”

Yatanze urugero nko mu Karere ka Kasese, ko hari abantu bane bo muri NUP bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha birimo ubugambanyi no gushishikariza urubyiruko rwo mu bice bya Ntoroko ,Fort Portal, Bundibogyo na Hoima, kujya muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umuvugizi wa NUP, Joel Ssenyonyi, yahakanye ibyatangajwe na Polisi, avuga ko ari amayeri isanzwe ikoresha iyo ikeneye guhabwa amafaranga menshi.

Yavuze ko NUP ikorera mu mucyo, ko iyo iza kuba itegura imyigaragambyo yari kubimenyesha abaturage bose.

Ati “Ikintu cyose dukora tugitangaza ku mugaragaro kubera ko nta na kimwe dukora kitubahirije amategeko. Dutekereza ko ubwo abayobozi bashinzwe umutekano bakennye, ubu barimo gushakisha amafarana.”

“Iyo bakeneye amafaranga aturutse ku bayobozi babo bahimba ibintu, ubundi bagasaba amafaranga yo guhosha imyigaragambyo ngo bagure imyuka iryana mu maso, maze Museveni akabarekurira amafaranga igihe cyose yumva ko intebe ye yugarijwe.”

Ssenyonyi ahubwo yasabye guverinoma kurekura abarwanashyaka bane ba NUP bafatiwe muri Kasese mu cyumweru gishize, bashinjwa ubugambanyi.

NUP yaherukaga gutegura imyigaragambyo muri Gashyanytare ubwo yari imaze kuvana mu rukiko ikirego cyari kigamije guhinyuza intsinzi ya Museveni mu matora ya perezida, ariko ntabwo yabaye.

Kuva ubwo ntabwo ririya huriro ryongeye kugira ibyo ritangaza ku mugaragaro ku myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Museveni.

CP Enanga yanavuze ko itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha bya politiki ryatangiye iperereza kuri Depite Francis Zaake na Rtd. Col. Dr. Kiiza Besigye, bashinjwa kuvuga ko biteguye gukoresha uburyo bwose bushoboka mu guhindura ubutegetsi mbere y’umwaka wa 2026.

Yavuze ko hari abanyapolitiki bibwira ko bari hejuru y’amategeko, nyamara ngo ntabwo ariko bimeze.

TAGGED:featuredFred EnangaPolisi ya UgandaUgandaYoweri Kaguta Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Umuvuno U Rwanda Rukoresha Rurinda Ibidukikije Byarwo
Next Article Biteganyijwe Ko Koffi Olomide Azataramira Abanyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Gitunganya Intanga Zo Gutera Ihene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?