Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musafili Na Musabyimana Bavanywe Muri Guverinoma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Musafili Na Musabyimana Bavanywe Muri Guverinoma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2024 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye yanzura ko Dr. Patrice Mugenzi ayobora  Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Musabyimana Jean Claude naho Dr. Marc Cyubahiro Bagabe asimbura Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri

Mugenzi yari asanzwe ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA.

Yigishaga no muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yarabaye Umuyobozu wa RCA muri Kanama, 2023 asimbuye Pacifique Mugwaneza wayobora iki kigo by’agateganyo.

Dr. Mark Cyubahiro Bagabe we yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Mbere yo kuyobora RICA yabanje kuyobora Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Musabyimana Jean Claude yari amaze hafi imyaka ibiri ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  kuko  yagiyeho tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.

Dr. Ildephonse Musafiri yari amaze kuri uwo mwanya  umwaka umwe kuko yagiyeho kuva tariki ya 2 Werurwe 2023, akaba yari yarasimbuye Mukeshimana Géraldine.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Madamu Aurore Mimosa Munyangaju wahoze ari Minisitiri wa siporo aba Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Luxembourg.

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe | Communiqué from the Office of the Prime Minister pic.twitter.com/yynbjIIvpp

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) October 18, 2024

TAGGED:BagabeCyubahirofeaturedMinisitiriMusabyimanaMusafiliUbuhinziUbutegetsiUbworozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisante Irishimira Ko Iminsi Ibaye Itatu Ntawe Marburg Ihitanye
Next Article Bamporiki Yahawe Imbabazi Za Perezida Wa Repubulika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?