Musanze: Abajura Biba Inka Bakazihisha Mu Nzu Mbere Yo Kuzibaga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abantu barindwi bakekwaho ubujura bw’inka, bakabanza kuzihisha mu nzu mu buryo bwo kuyobya uburari, nyuma bakazazibaga.

Ku wa Gatandatu no kuri iki  Cyumweru polisi yafashe abantu bakekwaho ko bari bibye inka esheshatu, bafatirwa mu Murenge wa Gacaca mu tugari twa Gakoro na Rwasa, mu midugudu ya Nkomero na Sarasi.

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Musanze, Chief Inspector of Police (CIP) Speciose Kayitesi, yavuze ko mu cyumweru gishize umuturage yatanze amakuru ko yibwe inka, hahita haboneka n’abandi bafite icyo kibazo ndetse banatanga amazina y’abo bakekaho ubwo bujura.

Yakomeje ati “Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru twakoze igikorwa cyo gushaka abo bantu bakeka, twagiye gusaka mu ngo zabo.”

Mu rugo rumwe bahasanze inka itari iyaho, nyirarwo avuga ko yayirangijwe n’umuturanyi  akajya amuhemba 10,000 Frw.

Mu rundi rugo hafatiwe inka imwe, ahandi hafatirwa ebyiri, mu zindi ngo ebyiri haboneka inka imwe, imwe.

CIP Kayitesi avuga ko bariya bantu iyo bamaze kwiba inka batazishyira mu biraro, ahubwo bazishyira mu byumba by’inzu zabo bakazigaburira ziba mu nzu, igihe cyazagera bakazibaga.

Izi nka zimaze gufatwa abaturage bahise bavuga ko ubu bujura bumaze igihe kinini, ndetse ko bagiye babura inka nyinshi muri uyu murenge wa Gacaca.

CIP Kayitesi yaboneho gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru kandi bagakaza uburyo bwo kwicungira umutekano.

Yagize ati ”Abaturage barakeka abantu bagendagenda mu ngo  bashaka inka zo kugura bazwi ku izina ry’abasherisheri. Aba nibo bakekwaho kugenda bagambanira inka z’abaturage zikibwa.”

Abafatanywe ziriya nka bikekwa ko bakorana n’abo basherisheri.

CIP Kayitesi yakomeje ati ”Bariya bose bafatanywe inka kandi bariyemerera ko atari izabo, ndetse uwitwa Uwizeyimana harimo uwo yari aragiriye inka ndetse nawe arabashinja ubwo bujura.”

“Kugeza ubu ubwo amakuru yamenyekanye buriya bujura buraza gucika, abakwaho kuziba baraza gufatwa babibazwe mu mategeko. Icyo dusaba abaturage ni ugatangira amakuru ku gihe gusa kandi turashimira abatanze amakuru kugeza ubu.”

Bariya bafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

Inka Ebyiri muri 6  zafashwe zahise zisubizwa bene zo, mu gihe 4 zisigaye hagishakishwa bene zo.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryo mu 2018 riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe ingingo ya 167 iteganya ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version