Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Abize ‘Ubugenzacyaha Bw’Ibanze’ Bahawe Impamyabumenyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Musanze: Abize ‘Ubugenzacyaha Bw’Ibanze’ Bahawe Impamyabumenyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2022 11:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Musanze ahari ikigo cya Polisi giha amasomo abakora mu rwego rw’ubugenzacyaha no gukusanya ibimenyetso bigamije gutanga uburabera( RIB na Polisi), kuri uyu wa Kabiri habaye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 135 bari bamaze amezi arindwi biga uko ubugenzacyaha bw’ibanze bukorwa.

Umuhango wo guha aba bagenzacyaha impamyabumenyi witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja ariko kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa RIB (Rtd) Col Jeannot Ruhunga n’abandi banyacyubahiro.

Nyuma y’uko Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Musanze Commissioner of Police( CP) Rafiki Mujiji atanze ikaze ku bashyitsi, hakurikiyeho igikorwa cyo gusobanurira abashyitsi uko amasomo abanyeshuri bahawe yagenzwe n’uburyo bagenza icyaha  cyane cyane ibyaha by’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barangije icyiciro cy’ubugenzacyaha bw’ibanze ariko bazakomeza kwihugura mu byiciro byihariye by’ubugenzacyaha bitewe n’ubumenyi bafite kandi bumva bifuza guteza imbere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu ijambo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha( Rtd)Col Jeannot Ruhunga yibukije abarangije amahugurwa ko ibyo bize bitagomba kuba amasigarakicaro ahubwo bagakora ibyo bize.

Ati: “ Ndasaba abarangije amasomo kuri uyu munsi ko ibyo bize bagomba kubishyira mu bikorwa. Kandi nishimira ko buri cyiciro kirangije amasomo kiza cyarize kandi gikora neza kurushaho  icyakibanjirije.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yibukije ko ibyo bize bitagomba kuba amasigaracyicaro

Yabasezeranyije ko RIB izakomeza gukorana neza na Ishuri rya Polisi rya Musanze kandi ikaryoherereza abanyeshuri kugira ngo bakomeze bahugurwe kandi ngo bigirira akamaro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Abagenzacyaha bahawe impamyabumenyi mu bugenzacyaha bw’ibanze kuri iyi nshuro ni abagize icyiciro cya gatanu.

Bahuguwe bagize icyiciro cya gatanu

Ubusanzwe ubugenzacyaha buba bugamije kubona, gukusanya no gusesengura ibimenyetso bifatika biherwaho hakorwa dosiye ivuga ko runaka ukekwaho icyaha runaka hari impamvu zumvikana zigomba gutuma igezwa mu bushinjacyaha runaka agakurikiranwa.

- Advertisement -

Inshingano eshatu z’Urwego rw’Ubugenzacyaha ni ugutahura ibyaha, gukumira ko ibyaha bikorwa, ariko byakorwa abakozi b’uru rwego bakabigenza.

Kubigenza niwo mwihariko wa RIB nk’Urwego rwashyizweho n’Itegeko N° 12/2017  ryo kuwa 07/04/2017 nk’uko byasohotse mu Igazeti ya Leta yasohotse Taliki 20/04/2017.

 

 

TAGGED:featuredMusanzePolisiRIBRuhungaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayobozi Bakuru Muri COGEBANQUE Batawe Muri Yombi
Next Article Minisitiri W’Ubutabera ‘Yibukije’ Abagenzacyaha Ibyaha Byugarije U Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?