Musanze: Avuga Ko Abaje Kuzimya Inzu Ye Basize Bamwibye

Umugabo witwa Emmanuel Maniragaba wo mu Murenge wa Cyuve aherutse kugira ibyago inzu ye irashya. Avuga ko abaje kumutabara batakoze icyo gikorwa cyiza gusa ahubwo ngo basize bamwibye Frw 730,000.

Yabwiye itangazamakuru ko ayo mafaranga yari ayabikiye umuturanyi we.

Maniragaba avuga ko ubwo abantu basohoraga ibintu ngo batunganye inzu ye yari yahiye, hari umwe cyangwa benshi babonye izo note baraziterura.

Byatangiye ubwo uyu mugabo n’umugore we bari bari mu murima bahinga bagiye kumva bumva akaruru karavuze ngo inzu yabo irahiye.

- Advertisement -

Barambitse amasuka hasi batabara bwangu.

Hari mu ma saa yine.

Yabwiye Kigali Today ko ubwo basohoraga ibintu bimwe na bimwe ngo bidashya, ndetse icyo gihe ngo Polisi yari yaje kuzimya inzu, ari bwo bamwibye.

Yari amafaranga yari abikiye umuturanyi we wari uherutse kugurisha inka ze ebyiri yari asangiye n’umuvandimwe we aba ayamubikije ngo azayamuhe mu gihe cyari bukurikireho abone uko ayagabana n’uwo mugenzi we.

Abajijwe impamvu yabitse amafaranga menshi kandi atari aye yasubije ati:  “Bakimara kugurisha inka zabo ebyiri, bagiranye amakimbirane ntibumvikana neza icyo bazakoresha ayo mafaranga.  Njye nk’Umuyobozi w’Isibo bangirira icyizere bansaba kuba nyababikiye mu gihe bagitekereza icyo bayakoresha”.

Maniragaba yari asanzwe ari Mutwarasibo.

Yayabitse munsi ya matola araraho, muri uko gusohora ibintu ubwo inzu yari imaze gufatwa n’inkongi ayoberwa uwasohoye matola .

Aho niho yahereye avuga ko byanze bikunze bayamwibye kandi yibwe n’abaje kumutabara.

Mu kugenekereza, avuga ko abantu baje kumutabara bageraga kuri 400 bityo rero ngo ntiyari buhite amenya cyangwa akeka runaka ko ari we waba wamutwariye amafaranga y’indagizanyo.

Ati “Abaturage baje kuntabara bageraga muri 400, ntabwo nari kumenya uwasohoye matola akamenya aho amafaranga yari abitse, nkaba nkeka ko uwayisohoye ari we wayatwaye.”

Avuga ko Polisi na RIB batangiye iperereza kuri ubwo bujura bwa ba rusahurira mu nduru ariko ubwo yatangaga amakuru mu mpera z’Icyumweru gishize, nta kanunu k’irengero ryayo yari yamenye!

Inzu ye yabanje gushya uruzitiro rwari rugizwe n’amashami y’inturusu bikongeza n’inzu, k’ubw’amahirwe Polisi ishinzwe kuzimya inkongi ihagoboka itarangirika cyane.

Uretse amafaranga ye avuga ko yibwe, intama n’ihene ze nabyo byarahapfiriye.

Ibigori  n’ibishyimbo nabyo byarahagendeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeza ko iyo nzu y’umuturage yafashwe n’inkongi ariko Polisi ifatanyije n’abaturage bayizimya itaratokombera.

SP Mwiseneza arasaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose cyatera inkongi y’umuriro nko gusiga bacanye mu nzu cyangwa gusiga bacometse gazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version