Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda kandi ukomeye kuko ari umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe yaraye abwiye abakada 800 ba FPR- Inkotanyi ko amacakubiri uko yaba angana kose aramutse ageze mu ngabo z’u Rwanda ibintu byaba byageze kure.
Aho niho yahereye asaba abari bamuteze amatwi n’Abanyarwanda muri rusange ko bagomba kuzibukira amacakubiri kandi bakayarandura agishibuka.
Hari mu nama yateraniyemo abanyamuryango 800 ndetse n’abayobozi b’indi mitwe ya Politiki n’abandi bayobozi mu Nzego Nkuru za Leta n’iz’abikorera.
Intego yari iyo kwibutsa abantu ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo nkingi ubuzima bwabo bwubakiyeho bityo ko amacakubiri ayo ari yo yose adakwiye guhabwa intebe.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko ibiherutse kuba by’Abakono bishyiriyeho umutware wabo ari ikintu kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje.
Avuga ko iyo ikintu nka kiriya kidakumiriwe mu maguru mashya, gikura hakazabura igaruriro ryacyo.
Gen Kabarebe avuga ko imwe mu mpamvu zatumye FPR-Inkotanyi itsinda urugamba ari uko itigeze yihanganira na rimwe ibikorwa by’amacakubiri cyangwa ibisa nayo.
Ati “Mu mikorere yayo ntabwo yigeraga yihanganira ikintu cyitwa imico mibi, ikintu cyitwa ‘negative tendance’ [igifite intego mbi] cyangwa ikigaragara ko kizaba kibi, yakibonaga hakiri kare, ikakirandura. ‘Negative tendance’ iyo uyihoreye, ukayirera ukayorora igakura, igera igihe udashobora kuyihagarika.”
Ngo n’iby’Abakono ni aho byari bugere iyo abantu babyirengagiza.
Ati “Ubwo baba ari Abakono, ejo ni Abashambo, ejobundi ni Abasinga […] Igihugu kikongera kikajyamo ibice.”
Ku rundi ruhande, Gen James Kabarebe avuga ko ibintu nk’ibyo biramutse bije mu gisirikare, igihugu cyaba gihuye n’akaga.
Ati “Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo n’ejobundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu kuko naba narabamenye narabagaragaje, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya. Ni uko bimeze, ni ibintu bibi cyane.”
Kuri we, icyafasha u Rwanda ni kimwe: UBUMWE bwabo.