Rwanda: Abana Bafite Munsi Y’Imyaka 7 Bagiye Gukingirwa Imbasa

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangira gukingira abana bafite munsi y’imyaka irindwi(7) y’amavuko. Ni gahunda izatangira kuri uyu wa Mbere taliki 24 ikazageza taliki 28, Nyakanga, 2023.

Leta y’u Rwanda yahisemo gutangiza iyi gahunda mu rwego rwo kurinda abana bayo kuzandura iyi ndwara ivugwa mu bihugu biruturiye.

Hari hashize imyaka 30 iyi ndwara itavugwa mu Rwanda kubera ko umwana wa nyuma wayanduye yagaragaye mu Rwanda mu mwaka wa 1993.

Mu mwaka wa 2015 Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS/WHO, ryatangaje ko iyi ndwara yacitse burundu ku isi.

- Kwmamaza -

Icyakora umwe mu bahanga mu by’ubuzima witwa Dr. Rosette Nahimana avuga ko bidatinze hari aho iyi ndwara yagaragaye bityo u Rwanda rusanga ari ngombwa gukingira abana barwo bafite munsi y’imyaka irindwi.

Igararaga bwa nyuma mu Rwanda hari muri Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko abana bari munsi y’imyaka irindwi nta budahangarwa baba bafire byo guhangana n’iriya ndwara.

Icyakora abahanga mu by’ubuzima mu Rwanda bavuga ko abana bose bazakingirwa niyo baba barwariye kwa muganga bazahabwa ibitonyanga icyangombwa kikaba ari uko bashobora kumira.

Virusi itera inbasa yandurira mu kanwa kuko iterwa n’umwanda winjiirira mu kanwa umwana yariye, yanyonye cyangwa yatamiye.

Yangiza imyakura ifata amaguru cyangwa amaboko kandi ishobora guhitana umwana.

Ikibazo gikomeye ni uko iyo idahitanye umwana yafashe, imumugaza burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version