Musanze: Ba Mudugudu Batira Telefoni Zo Gutangiraho Raporo

Abakuru b'Imidugudu barasaba Leta kubafasha kubona smartphones.

Hari Abakuru b’Imidugudu yo mu Karere ka Musanze bavuga ko bakeneye telefoni zabo bwite kandi zikoresha murandasi kugira ngo bajye batanga raporo z’akazi batiye abaturage.

Abaganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko hari ubwo abayobozi b’Utugari babasaba gutanga raporo bakoresheje telefoni zigezweho, utayifite akajya gutira abaturage.

Ni imikorere bavuga ko idindiza mu bufatika imitangire ya serivisi kandi bigashyira mu kaga umwimerere n’amabanga agendana n’izo raporo.

Uwitwa Nzabirinda yabwiye Imvaho Nshya ko kutagira telefoni nk’iyo bituma atanga raporo akererewe.

Asanzwe ari Umukuru w’Umudugugu wa Runyango mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze muri aka Karere.

Ati: “Hari igihe duhabwa amabwiriza yo kohereza raporo hifashishijwe porogaramu za telefoni. Icyo gihe binsaba kujya gutira telefoni abandi kandi bidindiza akazi kanjye, bigatuma ntagera ku ntego z’inshingano zanjye ku gihe.”

Avuga ko imikorere nk’iyo ituma amabanga y’akazi ajya ku karubanda kuko iyo usibije telefoni nyirayo aba ashobora kuyasoma cyangwa akayageza ku bandi atareba.

Gutera telefoni uri umuyobozi kandi bitera ipfunwe.

Nyiransengimana Thaciana uyobora Umudugudu wa Kabagorozi mu Murenge wa Nyange nawe avuga ko kenshi ahura n’imbogamizi zo kuhereza amafoto, iyo abisabwe n’ubuyobozi bwe.

Ni amafoto ahanini aba yerekana uko ikintu runaka cyagenze, agatanga urugero rw’iyo asabwe kohereza amafoto y’ibyago byabereye ahantu nk’iyo inzu yahiye, ahabereye impanuka runaka n’ibindi.

Ati: “Niba hari inzu yahiye cyangwa ibiza byangije iby’abaturage birangora kubigeza ku nzego zo hejuru kuko mba mfite telefone ya gatushe[telefoni zitagira cameras]. Biba ngombwa ko nshaka umuntu umfatira  amafoto, rimwe na rimwe bikadindiza ubutabazi abaturage baba bakeneye. Twifuza ko nibura buri Mudugudu yafashwa kubona smart phone.”

Abaturage nabo bavuga ko imikorere nk’iriya igaragara nabi ku muyobozi utira telefoni abo ashinzwe kuyobora.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yemera ko iki kibazo gihari.

Ati: “Turabizi ko bamwe mu Bakuru b’Imidugudu badafite smartphone, kandi koko bigira ingaruka ku mikorere. Turi kuganira n’inzego bireba kugira ngo tugere ku buryo aba bayobozi boroherezwa kubona telefoni zigezweho, kuko imikorere myiza ishingiye ku ikoranabuhanga idashobora kwirengagizwa muri iki gihe.”

Nsengimana avuga ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’Akarere n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho ngo harebwe uko Abakuru b’imidugudu bahabwa telefoni zibafasha mu nshingano zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version