Minisitiri w’Intebe wa Pologne Donald Tusk yavuze ko nihagira ikintu icyo ari cyo cyose cyongera kuvogera ikirere cyayo bazagihanura. Abivuze aha umuburo Uburusiya nyuma y’uko hari drones zabwo zigeze mu kirere cy’iki gihugu bakazireka zikagenda.
Pologne nka kimwe mu bihugu bikomeye muri OTAN ivuga ko ibyo Uburusiya buri gukora ari umwanduranyo kitakomeza kwihanganira.
Minisitiri w’Intebe Donald Tusk yemeza ko igihugu cye kizahanura ikintu cyose kizongera kujya mu kirere cyacyo mu buryo budakurikije amategeko.
Hashize igihe gito nanone hari indege z’Uburusiya za gisirikare zambutse ikirere cya Estonia, ikindi gihugu kiri mu bigize OTAN.
Amakuru atangazwa na France24 yemeza ko ibyo Uburusiya buri gukora muri iki gihe bigamije kureba niba OTAN yiteguye gutabara umunyamuryango wayo igihe yaterwa.
Ni igerageza buri gukora bugamije kureba niba ibihugu bigize uyu muryango wo gutabarana byunze ubumwe cyangwa niba muri byo harimo guhimana.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya ivuga ko iby’uko indege zabwo zavogereye ikirere cya OTAN ari ibihimbano bigamije kwenyegeza umwiryane.
Drones 20 zUburusiya zivugwaho kwinjira mu kirere cya Pologne mu ijoro ryo kuwa 09, rishyira kuwa 10, Nzeri, 2025.
Ku wa Gatanu kandi hari izindi ndege za gisirikare ebyiri zavuye mu Burusiya zinjira mu kirere cya Pologne ziciye hejuru y’inyanja ya Baltique.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Minisitiri w’IIntebe Donald Tusk yagize ati: “ Tuzafata umwanzuro wo guhanura ikintu cyose kizongera guca mu kirere cyacu nta burenganzira kibifitiye. Ibyo kandi ntawe tubigishaho inama.”
Mu gihe ibintu ari uko byifashe, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko ziri gusuzuma uko zaha Pologne ibisasu bya missiles bita Javelin Missile Systems bifite agaciro ka Miliyoni $ $780.
Abanyamerika kandi bavuga ko bashaka guha Pologne ibindi bikoresho by’intambara byayifasha igihe cyose yaba ihanganye n’Uburusiya.
Ibyo birimo imbunda zisenya ibifaro, ibikoresho bisimbura ibyangirikiye ku rugamba byaba iby’ibifaro cyangwa ibindi, imiti, batiri zikoresha ibyuma by’itumanaho kandi zimara igihe kirekire cyane zirimo umuriro n’ibindi bikoresho.
Al Jazeera yanditse ko Amerika iri guteganya uko yatoza abasirikare ba Pologne kugira ngo bahabwe uburyo buboneye bwo kwitegura intambara igihe cyose byaba ngombwa.
Ubwo Uburusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine muri Gashyantare, 2022, hari amakuru yavugaga ko muri gahunda yabwo harimo no kuzarwana na Pologne.