Nyuma yo gufatirwa mu bujura, abasore batanu babwiye Polisi ko babuterwa no kumva ko byaba byiza umuntu abonye icyo arya ‘atavunitse’.
Mu Murenge wa Gataraga muri Musanze haherutse gufatirwa abasore batanu, Polisi ikemeza ko yabafatiye mu bujura bakoraga batega abantu mu kabwibwi bakabibambura
Ubwo bujura babukoreraga mu nkengero z’Umujyi wa Musanze.
Inspector of Police Ignace Ngirabakunzi uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye Taarifa Rwanda ko amakuru yatumye abo bantu bafatwa yatanzwe n’abaturage, ikintu bashimirwa.
Avuga ko urwego akorera rusaba abantu kwirinda ibyaha ariko ko abazakomeza kubikora bazafatwa.
Ati: “Umuntu wese uhungabanya umutekano wa mugenzi we, aba akora ibinyuranyije n’amategeko. Niyo mpamvu agomba gufatwa akabibazwa”.
Yemeza ko k’ubufatanye n’izindi nzego, abaturage bazakomeza kwigishwa ingaruka zo gukora ibyaha ariko abazinangira, bakazabibazwa.
Abafashwe bakekwaho uruhare mu bujura, gutega abantu bakabambura, gutobora inzu n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano, bakaba bafungiwe kuri station ya Polisi ya Kinigi.