Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2025 12:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16, Nzeri 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze- k’ubufatanye n’izindi nzego- yakoze umukwabo wo gufata ibinyobwa bitemewe n’amategeko mu Mirenge ya Muhoza na Muko, hafatwa abagabo babiri bafite litiro 1000 mu rwengero mu ngo zabo.

Ni inzoga zitujuje ubuziranenge zikaba zamennye, Polisi ikaba ivuga ko abazinywa bazita ‘Muhenyina’.

Ikindi ni uko zamenewe mu ruhame, abazifatanywe bafungirwa kuri Station ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Ingaruka zo kuzinywa ziri mu ngeri zitandukanye zirimo kubyimba amatama n’ibirenge, kunanirwa gukora, zikaba n’intandaro y’amakimbirane mu bazinywa n’abo babana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi yashimiye abatanze amakuru yatumye izi nzoga ziboneka, asaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati: “Usibye kuba zigira ingaruka k’ubuzima, zinagira uruhare mu guhangabanya umutekano kuko kenshi usanga aho bazicuruza harangwa n’urugomo n’amakimbirane bidashira.”

Amazina y’izi nzoga aratangaje …

Polisi ivuga ko amazina bita izo nzoga nayo ateje inkeke.

Zirimo Muhenyina, Muriture, Akayuki, Igiikwangari, Umumanurajipo, Nzoga Ejo n’ayandi.

Aho bazengera niho hagena uko bazita ayo mazina kandi yakwiye kuba uburyo bwo kuzirinda nk’uko Polisi ibivuga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego izakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibintu bidafite ubuziranenge.

TAGGED:AbaturageInzogaMusanzePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?