Ikigo kizwi mu gukora sima mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama kitwa CIMERWA Plc kigiye gushora Miliyoni $190 mu kubaka uruganda rutunganya iby’ibanze bikoreshwa mu gukora sima, rukazubakwa i Musanze. Rusanzwe rwaraguze urundi rwitwa Prime Ciment narwo rukora sima.
Kuri uyu wa Kane tariki 17, Nyakanga, 2025 nibwo ayo masezerano yasinywe hagati y’ubuyobozi bw’iki kigo na Rwanda Development Board na Rwanda Mining Board nk’ibigo byari bihagarariye Guverinoma y’u Rwanda, na CIMERWA Plc yari ihagarariwe na Narendra Raval.
Amasezerano yaraye asinywe azashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 15 akaba akubiyemo uruhushya rwahawe CIMERWA Plc rwo gucukura icyo abahanga mu bumenyi bw’isi n’ubutabire bita Clinker gikoreshwa mu gutunganya sima.
Uruhushya CIMERWA yahawe rwitwa Industrial Quarry Licence Agreement.
Kiriya gikoresho cy’ibanze mu gukora sima cvari gisanzwe gitumizwa mu mahanga bigahenda u Rwanda.
RDB ivuga ko urwo ruganda nirwuzura ruzafasha mu ngamba z’u Rwanda zo kwihaza ku ngano ya sima rukenera ariko bikazaha n’abaturage akazi.
Guverinoma y’u Rwanda kandi ifite intego zo gushyiraho ikigega kizafasha ba rwiyemezamirimo bashaka gushora mu nganda kubona amafaranga yabunganira, kikazashyirwamo Miliyari Frw 500.
By’umwihariko, ayo mafaranga azafasha abazashaka gushora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yigeze kubwira Inteko ishinga amategeko ko u Rwanda rwamaze gusuzuma rusanga rufite kiriya kinyabutabire cyarufasha kwihaza mu gukora sima kitagitumije imahanga.
Kugitunganyiriza mu Rwanda bizatuma Miliyoni $ 4.5 rwakoreshaga rugitumiza hanze ziguma mu isanduku y’igihugu.
Indi gahunda ijyanye no kwihaza mu by’ibanze u Rwanda rukenera mu nganda zarwo ni iyo gutuma ibyuma bikenerwa mu bwubatsi birukorerwamo.
Bizakorwa binyuze mu kuzuza uruganda rubikora narwo ruri kubakwa i Musanze.
Nirwuzura ruzajya rutanga toni 3000 by’ibyuma buri mwaka.
Mu Ugushyingo mu 2023 ni bwo ubuyobozi bwa CIMERWA Plc bwatangaje ko uruganda Prime Ciment rwaguzwe na ‘National Cement Holdings Limited’ nyuma yo kwegukana imigabane yarwo ingana na 99,94%.
Muri Mutarama, 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy’imigabane 99.94% muri CIMERWA Plc, iyo migabane ikaba yaraguzwe Miliyoni $ 85 hagamijwe guhaza sima ku isoko ry’u Rwanda mu gihe gito.