Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Umugabo Yishwe N’Urwagwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Musanze: Umugabo Yishwe N’Urwagwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 July 2024 11:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Kadahenda mu gasanteri ka Gakingo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze haravugwa urupfu rw’umugabo waguye hafi y’iwe azize urwagwa yari yanyoye nyuma y’intego yari ahawe  n’uwo basangiraga.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki 17, Nyakanga, nibwo umugabo yahamagaye mugenzi we ngo aze basangire agacupa.

Ubwo yahageraga mugenzi we yamuhaye inzoga yari iri mu icupa aramutegera ngo ayinywe nayirangiza ‘araba ari umugabo’.

Bivugwa ko iyo nzoga yari iri muri iryo cupa yari urwagwa.

Uwari usengerewe yarayinyoye arayirangiza birangiye arataha ariko ageze hafi y’iwe imbaraga ziramushirana aragwa.

Abahamusanze basanze umwuka wamushizemo, yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro aho byabereye witwa Hanyurwabake Théoneste yabwiye Kigali Today ati “Uwo muturanyi we yarimo anywera mu kabari aramuhamagara amusaba kuhamusanga ngo amugurire inzoga. Yabaye akihagera aramutegera ngo anywe iyo nzoga yari mu icupa y’urwagwa, amubwira ko nayimara araba ari umugabo”.

Uwo wari utegewe yahise yiyemeza kwereka mugenzi we ko atari imbwa, aba atangiye kurigotomera.

Uyu mugabo yari atuye mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze

Ntiyatinze kuyimaramo kuko icupa yihise aryeza, abwira mugenzi we ko burya ari umugabo adakwiye kuzongera kumusuzugura.

Gitifu avuga ko uwo mugabo ubwo yarimo ataha yageze hafi y’iwabo yikubise hasi, abaturage bari hafi aho bashaka amazi bamusukaho bagerageza kureba ko yazanzamuka kuko bacyekaga ko yagize intege nke zituruka ku kunywa inzoga nyinshi ariko basanga byarangiye.

Avuga ko icyishe uwo mugabo kitaramenyekana neza kuko ntawakwemeza ko yazize inzoga gusa cyangwa ko hari ikindi kitagendaga neza mu mubiri we.

Ati: “Nta wakwemeza niba ari iyo nzoga yamwishe koko cyangwa niba hari ibindi byiyongeyeho bikaba intandaro y’urupfu. RIB yahageze itwara uwo muntu wamusengereraga iyo nzoga cyane ari na we bari bagiranye iyo ntego”.

Mu rusange nta rutoki rwinshi rub a mu karere ka Musanze.

Abatuye Musanze banywa urwagwa rwengewe ahanini mu Karere ka Nyabihu ndetse n’urwo uwo mugabo yanywaga ngo rwari rwarengewe mu Murenge wa Vunga muri Nyabihu.

Inzoga zivanwa muri Nyabihu zizanwa ku magare mu majerekani zikarangurwa n’abacuruzi b’i Musanze.

Bivugwa ko nta wundi muntu mu bari banywereye muri ako kabari uwo mugabo witwa  Nahimana yari yanywereyemo wari wagira ikibazo kugeza ubu.

Ikindi ni uko abahanyweraga bacyumva iby’urwo rupfu, bakutse umutima batinya kongera kuhanywera ndetse hari n’abahise bagasohokamo vuba na bwangu ngo batabahasanga bakabafunga.

Gitifu Hanyurwabake akangurira abaturage kutishora mu mahiganwa y’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati: “Abaturage bakwiye kwitwararika bakirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, bitabira kunywa izizewe kandi bakirinda kurenza urugero, byaba na ngombwa bakaba banazireka. Ni byiza ko abantu bajya babanza gushishoza, bakirinda guha agaciro ababashora mu bikorwa nk’ibyo biba bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Benshi mu baturage bari mu rujijo kuko batiyumvisha ukuntu icupa rimwe ry’inzoga y’urwagwa ryahitana umuntu w’umugabo.

Kugeza mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 18 Nyakanga 2024, umurambo wa Nahimana wari ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri aho wajyanywe gukorerwa isuzumwa.

TAGGED:GitifuInzogaMusanzeUmugabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Habineza Arashaka Gushyira Imbaraga Nyinshi Mu Ishyaka Rye
Next Article U Rwanda Rwujuje Igikorwaremezo Gikusanya Amakuru Y’Ibyogajuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?