Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Ushinzwe Umutekano Yapfuye Azira Inkoni
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Musanze: Ushinzwe Umutekano Yapfuye Azira Inkoni

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2024 2:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze havugwa urugomo
SHARE

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru abaturage basanze umurambo w’umuntu mu muhanda barebye basanga ni mutekano wo mu Mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Mujyi wa Musanze!

Ibigaragarira amaso byerekanaga ko ashobora kuba yazize inkoni yakubiswe n’abantu bamusagariye muri ayo masaha.

Hari abantu babiri bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwe bashyikirizwa Polisi, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane abari inyuma n’intandaro y’urwo rugomo rwaviriyemo urupfu uwo mugabo witwa Casimir Ndahayo.

Kigali Today yanditse ko amakuru ifite avuga ko nyakwigendera yari ari kumwe n’undi muntu baza guhurira n’abantu ahitwa Nyarubande mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, barabasagarira.

Abo banyarugomo badukiriye abo bantu barabakubita, umwe arakomereka ariko abasha kubacika mu gihe uwo mugabo we bitamuhiriye kuko yahasize ubuzima.

Uwo bari kumwe yajyanywe kwa muganga ngo apfukwe ibisebe bamuteye, anitabweho mu bundi buryo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve witwa Kalimba Kalima Augustin avuga ko hari abantu babiri bamaze gufatwa bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mutekano.

Casimir Ndahayo yishwe atari mu kazi, ibi bikemezwa n’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Umurenge yiciwemo.

Aho byabereye ni hantu ki?

Umuturage wo muri aka gace witwa Mwiseneza( izina twarihinduye kuko yabidusabye) avuga ko ahantu ibyo byabereye ari ku muhanda ugana mu Kinigi n’ahitwa ku Ngagi, muri rusange hakaba hatuwe n’abanyarugomo.

Ati: “ Aho hantu ni mu muhanda uzamuka ujya mu Kinigi kandi abantu bahatuye muri rusange ni abanyarugomo. Hari ahantu kaburimbo itari usanga bahategera abantu cyane cyane umuntu utazwi cyane muri quartier”.

Mu Gashangiro kandi haba utubari twinshi tw’inzoga z’inkorano ku buryo abazinyoye akenshi barangwa n’urugomo.

Muri aka gace niho higeze kuvugwa Gitifu wakubitiye umugore mu muhanda ahagarikiwe n’umu DASSO bigateza impagarara muri rubanda.

UMUSEKE uherutse gutangaza ko mu Murenge wa Cyuve aho urwo rugomo rwabereye haba inzoga y’inkorano bita ‘Magwingi’, itera abayisomye kuva imyuna.

Abahatuye babwiye iki kinyamakuru ko iyi nzoga isindisha birenze urugero ikaba intandaro y’urugomo rugaragara muri Cyuve muri iyi minsi.

Ikorwa mu majyani, isukari, ikawa na pakimaya.

Habayo kandi indi nzoga abahatuye bise ‘Muhenyina’, nayo ivugwaho gucurika ubwonko bw’abayinyoye.

Igaragara cyane mu gasanteri ka Kibatura mu Murenge wa Kimonyi muri Musanze.

Akarere ka Musanze ntikeza urutoki rwinshi nk’uko bimeze muri Ngoma, Kirehe na Rwamagana.

Icyakora kagaragaramo inzoga z’inkorano nyinshi akenshi zidasaba ibitoki byinshi ngo bazenge.

Urwagwa runyobwa muri Musanze rukemangwa ubuziranenge bwarwo( Credit@Imvaho Nshya)

Litiro nyinshi z’urwagwa abanya Musanze banywa zengerwa mu Karere ka Nyabihu.

TAGGED:AbaturageDASSOInzogaMusanzePolisiUmurengeUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amajyepfo: Mu Kwezi Kumwe Abantu 500 Batawe Muri Yombi
Next Article Habumuremyi Yashimiye Kagame Wamuhaye Andi Mahirwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?