Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru abaturage basanze umurambo w’umuntu mu muhanda barebye basanga ni mutekano wo mu Mudugudu wa Gashangiro, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Mujyi wa Musanze!
Ibigaragarira amaso byerekanaga ko ashobora kuba yazize inkoni yakubiswe n’abantu bamusagariye muri ayo masaha.
Hari abantu babiri bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rwe bashyikirizwa Polisi, iperereza rikaba rikomeje ngo hamenyekane abari inyuma n’intandaro y’urwo rugomo rwaviriyemo urupfu uwo mugabo witwa Casimir Ndahayo.
Kigali Today yanditse ko amakuru ifite avuga ko nyakwigendera yari ari kumwe n’undi muntu baza guhurira n’abantu ahitwa Nyarubande mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, barabasagarira.
Abo banyarugomo badukiriye abo bantu barabakubita, umwe arakomereka ariko abasha kubacika mu gihe uwo mugabo we bitamuhiriye kuko yahasize ubuzima.
Uwo bari kumwe yajyanywe kwa muganga ngo apfukwe ibisebe bamuteye, anitabweho mu bundi buryo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve witwa Kalimba Kalima Augustin avuga ko hari abantu babiri bamaze gufatwa bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mutekano.
Casimir Ndahayo yishwe atari mu kazi, ibi bikemezwa n’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Umurenge yiciwemo.
Aho byabereye ni hantu ki?
Umuturage wo muri aka gace witwa Mwiseneza( izina twarihinduye kuko yabidusabye) avuga ko ahantu ibyo byabereye ari ku muhanda ugana mu Kinigi n’ahitwa ku Ngagi, muri rusange hakaba hatuwe n’abanyarugomo.
Ati: “ Aho hantu ni mu muhanda uzamuka ujya mu Kinigi kandi abantu bahatuye muri rusange ni abanyarugomo. Hari ahantu kaburimbo itari usanga bahategera abantu cyane cyane umuntu utazwi cyane muri quartier”.
Mu Gashangiro kandi haba utubari twinshi tw’inzoga z’inkorano ku buryo abazinyoye akenshi barangwa n’urugomo.
Muri aka gace niho higeze kuvugwa Gitifu wakubitiye umugore mu muhanda ahagarikiwe n’umu DASSO bigateza impagarara muri rubanda.
UMUSEKE uherutse gutangaza ko mu Murenge wa Cyuve aho urwo rugomo rwabereye haba inzoga y’inkorano bita ‘Magwingi’, itera abayisomye kuva imyuna.
Abahatuye babwiye iki kinyamakuru ko iyi nzoga isindisha birenze urugero ikaba intandaro y’urugomo rugaragara muri Cyuve muri iyi minsi.
Ikorwa mu majyani, isukari, ikawa na pakimaya.
Habayo kandi indi nzoga abahatuye bise ‘Muhenyina’, nayo ivugwaho gucurika ubwonko bw’abayinyoye.
Igaragara cyane mu gasanteri ka Kibatura mu Murenge wa Kimonyi muri Musanze.
Akarere ka Musanze ntikeza urutoki rwinshi nk’uko bimeze muri Ngoma, Kirehe na Rwamagana.
Icyakora kagaragaramo inzoga z’inkorano nyinshi akenshi zidasaba ibitoki byinshi ngo bazenge.
Litiro nyinshi z’urwagwa abanya Musanze banywa zengerwa mu Karere ka Nyabihu.