Musanze: Yajijije Umugore We Kujyana Imitungo Kwa Nyirabukwe

Ubwumvikane buke bushingiye ku mitungo abashakanye basangiye ni imwe mu mpamvu zikomeye zigitera amakimbirane mu ngo z’Abanyarwanda. Nk’ubu mu Murenge  wa Shingiro mu Karere ka Musanze umugabo aherutse gufata umutwe w’umugore we awukubita ku rukuta amuziza ko hari imitungo ashyira iwabo.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo yazibiranyijwe n’uburakari yari atewe n’uko ngo umugore we hari bimwe mu byo bejeje cyangwa batunze ashyira iwabo.

Yamuteye  imigeri mu kiziba cy’inda afata n’umutwe we awukubita ku rukuta, bamujyana kwa muganga.

Nyuma y’amasaha make, uwo mugabo yagiye aho uriya mugore arwariye ngo agiye kumurwaza.

- Kwmamaza -

Abaturage baramubonye baramumenya bagira amakenga ko yaba ashaka kuza kumuhuhura nibwo batabanje inzego z’umutekano arafatwa.

Umugore yari arwariye ku kigo nderabuzima cya Shingiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste yabwiye itangazamakuru ko abaturage barebye basanga bitumvikana ukuntu umugabo wari wateye umugore we imigeri ikomeye, yari yaribwirije akaza kumurwaza.

Hanyurwabake Théoneste

Yagize ati: “Nk’umuntu wari umaze gutera umugore we imigeri yo mu nda, yanamukubise ku gikuta, kugenda ngo amurwaze byatumye abaturage bakeka  ko yaba ari amayeri n’uburyo yigiriyemo inama bwo kwigaragaza nk’umuntu wabikoze atabishaka, atabigambiriye bikaba  kujijisha agira ngo agaragaze ko amufitiye impuhwe.”

Bararebye basanga izo mpuhwe zaba ari iza bihehe bahitamo kumuhururiza, arafatwa.

Hanyurwabake Théoneste avuga ko uvugwaho gukubita uwo bashakanye asanzwe abikora.

Ngo biragoranye kwemeza ko ibyo uwo mugabo ashinja umugore we by’uko asahurira iwabo umutungo w’urugo  aribyo kuko nta rwego yigeze abimenyesha.

Gitifu aburira abagabo n’abagore kwirinda ikintu cyose cyaba imbarutso y’amakimbirane mu miryango, no kujya bihutira gutanga amakuru ku byo babona bitagenda neza hagati yabo, aho kwihanira.

Hagati aho, amakuru avuga ko uriya mugore yashakanye n’uwo mugabo afite imyaka 19 y’amavuko kandi ntiyemewe mu mategeko y’u Rwanda ko abayifite bashakana.

Imyaka 21 niyo iteganyijwe mu itegeko ry’umuryango mu Rwanda.

Icyakora ubu riri kuvugururwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version