Kuba Amavubi y’abagore yaraye atsinzwe n’abagore bo muri Ghana nta gitangaza kirimo. Impamvu bidatangaje ni uko iriya kipe ya Ghana isanzwe ari mu za mbere zihagaze neza mu makipe y’abagore bakina umupira w’amaguru.
Abayihanze bayise Abamikazi birabura ‘ Black Queens’.
Iyi kipe imaze gutsinda imikino myinshi yahuriyemo n’amakipe yo muri Afurika k’uburyo gutsinda Amavubi y’abagore bitari buyigore.
Biratangaje kandi birababaje kuba mu rwego rwo kwitegura ikipe nk’iyi, Amavubi y’abagore yarakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’abagore b’Abarundikazi.
Nabwo kandi nta ntsinzi bahakuye waheraho uvuga ko bahangamura ikipe nka Black Queens.
Tugarutse ku migendekere y’umukino waraye uhuje Amavubi y’abagore na Black Queens, kwinjira byari byari ubuntu ahasigaye hose kugira ngo byibura umukino uze kwitabirwa ariko mu myanya y’icyubahiro byari Frw 5,000.
Rugikubita Ghana yahise itsinda igitego ku munota wa kabiri cyatsinzwe na Doris.
Ntibyatinze kuko ku munota 13 witwa Badu yahise atsindira Ghana igitego cya Kabiri.
Kuri uwo muvuduko, ni ukuvuga ku munota wa 27, uwitwa Adubea yatsinze igitego cya gatatu.
Hagati aho Amavubi y’abagore nta kintu yakoraga kigaragaza ko afite ubushobozi bwo kwishyura byibura igitego kimwe!
Igice cya mbere cyarangiye Ghana itsinze u Rwanda ibitero 3-0, ubwo kandi ni ko yahushije ibindi bitego bibiri.
Mu gice cya kabiri Amavubi yarembye…
Iki gice kigitangira Alice yahise atsindira Ghana igitego cya Kane ndetse ku munota wa 63 Badu yongeramo ikindi, biba bibaye bitanu.
Nk’uko umuganoi w’Abanyarwanda uvuga ko ‘uwarose nabi burinda bucya’, undi mukinnyi wa Ghana witwa Achiaa mu minota itandukanye yatsinze ibitego bibiri, icya mbere ku munota wa 75 n’aho icya kabiri ku munota wa 85, ni ukuvuga ko hajemo ikinyuranyo cy’iminota 10 gusa.
Umukino warangiye utyo, Amavubi y’abagore ataha uko yaje!
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 26 Nzeri i Accra muri Ghana. Izasezerera indi muri izi, izahura n’izaba yasezereye indi hagati ya Gambia na Namibia.
Igikombe cya Afurika cy’Abagore, giteganyijwe kuzakinwa umwaka utaha muri Maroc.
Abakinnyi u Rwanda rwabanje mu kibuga ni: Ndakimana Angéline, Nibagwire Sifa Gloria, Mukeshimana Dorothée, Maniraguha Louise, Uzayisenga Lydia, Uwase Andorsène, Mukahirwa, Kayitesi Alodie, Usanase Zawadi, Nibagwire Libelée na Manizabayo Florence.
Ghana yo yabanjemo:
Konlan Cynthia, Findib Janet, Egyir Jennifer, Cudjoe Doris Boaduwaa, Princela Adubea, Anasthesia Achiaa, Evelyn Badu, Justice Tweneboaa, Partia Boakye, Kusi Alice na Grace Acheampong.