Nk’uko byari biteganyijwe, Denis Kazungu uvugwaho kwica abantu umusubizo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 21, Nzeri yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Yaje mu modoka ya RIB arinzwe cyane.
Yari yambaye amapingu, ipantalo y’ikigina n’umupira w’amaboko magufi wirabura, yogoshe kandi ubona akeye.
Icyakora ubwo yasohokaga mu modoka ya RIB yari yipfutse ibiganza mu maso ariko abapolisi bamusaba kubimanura abantu bakamubona.
Kazungu Denis ukurikiranyweho birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Nyuma yo kuburanishwa by’ibanze, akamenyeshwa ibyo aregwa akavuga niba abyemera cyangwa abihakana, Kazungu Denis yavuze ko hari ibyo yicuza ariko ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Kazungu yasabye urukiko ko yazaburanira mu muhezo kugira ngo ibisobanuro azatanga bitazagira uwo bihungabanya.
Yemera ibyaha byo kwica abantu bagera ku icumi(10).
Urukiko rwanzuye ko isomwa ku mwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo rizaba taliki 26 Nzeri, 2023 Saa Cyenda z’amanywa.
Abaturage bo mu Busanza muri Kanombe ya Kicukiro bari barasabye ko yazaburanira mu ruhame.
Taarifa izakomeza gukurikirana iby’uru rubanza…