Musanze Yubatse ‘Etage 60’ Mu Myaka Itanu-Meya 

Nsengimana Claudien uyobora Akarere ka Musanze ubwo yahaga ikaze abitabiriye Umuganura wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Murenge wa Muhoza yavuze ko kuganura kwabo, bishimira byinshi birimo n’uko mu myaka itanu muri uyu Mujyi huzuye inzu bita etage 60.

Muri zo, 20 zuzuye mu mwaka wa 2024, aho uyu turimo ugereye, hamaze kuzura etages eshanu, hakaba hategerejwe kuzura izindi mu gihe gito kiri imbere.

Nsengiyumva uyobora Akarere ka Musanze avuga ko kubaka izo nzu byakozwe mu rwego kurimbisha uyu Mujyi bamwe bemeza ko ari uwa kabiri mu bunini n’iterambere nyuma ya Kigali.

Ikindi Meya avuga ko bagezeho ari ukubaha uruganda rikora Inzoga, ruha akazi benshi rukaninjiriza igihugu binyuze mu gusora.

Anishimira ko umusaruro w’ubuhinzi uzamuka, ukagira uruhare mu kugabanya indyo mbi n’igwingira bikaba uko.

Aha ariko Musanze iri mu Turere turimo Abanyarwanda benshi bafite indyo mbi ikurura igwingira.

Kutagira ubwiherero burebure kandi bukoze neza bitera abatuye Musanze kurwara indwara ziterwa n’inzoka zo mu nda.

Meya Nsengimana Claudien aherutse kubwira RBA ko Musanze ishaka ko abana bakura barya igi rimwe ku munsi.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru.

Gafite imirenge 15 ari yo Cyuve, Busogo, Gacaca, Gashaki, Gataraga, Kimonyi, Kinigi, Muhoza, Muko, Musanze, Nkotsi, Nyange, Remera, Rwaza, na Shingiro.

Ibarura riheruka rivuga ko Musanze ituwe n’abaturage 476,522

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version