Musenyeri Niyomwungere Yahishuye Uko Hanogejwe Umugambi Wo Kugeza Rusesabagina Mu Rwanda

Musenyeri Constantin Niyomwungere ukomoka mu Burundi yahakanye imvugo zakunze kuvugwa ko yari yatumiye Paul Rusesabagina mu bikorwa by’itorero rye mu Burundi, ashimangira ko ahubwo yashakaga gusura abarwanyi be muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Ubushinjacyaha bwasabye ko Niyomwungere wari mu ndege imwe na Rusesabagina ubwo yageraga mu Rwanda, yahabwa umwanya nk’umutangabuhamya. Gusa yaje kumvwa nk’umutangamakuru ru rubanza.

‘Musenyeri’ Niyomwungere ubu utuye i Bruxelles mu Bubiligi, yavukiye mu Burundi.

Yavuze ko yamenyanye na Rusesabagina mu 2017 bahujwe n’undi muntu, amubwira umushinga afite nka perezida wa MRCD, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rifite umutwe witwaje intwaro wa FLN.

- Advertisement -

Yabwiye urukiko ko Rusesabagina yamubwiye ko nka musenyeri mu biyaga bigari yamuhuza n’abayobozi mu Burundi, kuko hari inkunga bamutera mu bibazo afite. Ngo yamubwiye ko atabishobora, ariko yamuhuza n’umuntu ukora muri ambasade y’u Burundi mu Bubiligi.

Bakomeje kuvugana, ndetse ngo Niyomwungere yagiye mu rugo rwa Rusesabagina mu Bubiligi nk’inshuro ebyiri.

Zaje kubyara amahari hagati ya bombi

Niyomwungere yabwiye urukiko ko umunsi umwe yaje kumva amakuru ko hari abantu bishwe mu Rwanda, haza kuvugwa ko bishwe n’umutwe wa FLN ushamikiye kuri MRCD ya Rusesabagina.

Yakomeje ati “Nahise nandikira uyu mugabo Rusesabagina ubutumwa bugufi, ndamubaza nti ibi bintu, aba bakoze ibi bintu ni babantu bawe? Rusesabagina aransubiza ati ‘Yego’. Numva ngize ubwoba, ndavuga ngo nka Musenyeri burya navuganaga n’umuntu umeze gutya? Numva birakomeye.”

Yahise amuhamagara ngo amubaze neza niba abarwanyi be koko ari bo bakoze ubwo bwicanyi, undi amusubiza ko ikibabaje atari ubuzima bw’abapfuye

Ngo yagize ati “Ikimbabaje ni ukubona babica hanyuma uwitwa Sankara akajya kuri radio akabyemera ko ari bo babikoze. Ndamubaza nti ‘none wumvaga byagendaga bite? Ni bo babikoze nta buryo atabivuga.”

“Arambwira ngo ‘bari kubikora nyuma bakicecekera byaba ngombwa tugatangaza ku mbuga nkoranyambaga ko ari abayobozi bo mu Rwanda babikoze, tukabibashyiraho, ibyo bifasha mu rwego rwo kwangisha abaturage ubuyobozi.”

Niyomwungere ngo yahise ahagarika kuvugisha Rusesabagina, bituma anafata umwanya uhagije wo kumumenya no kumwiga.

RIB yaje gufata Niyomwungere

Yaje mu Rwanda mu 2019 mu minsi mikuru, muri Gashyantare 2020 ahamagarwa n’umuntu wamubwiye ko ashaka kumuha ubutumwa ashyirira umuntu mu Bubiligi.

Yagiye kumureba asanga ari umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB. Bamuhase ibibazo kuri Rusesabagina, bamwereka ibimenyetso by’uko bavugana ndetse arabyemera.

Yakomeje ati “Nkiri muri RIB banyeretse abana babaye imfubyi kubera abo basirikare be, banyereka abapfakazi, banyereka ifoto z’imodoka zahiye, banyereka ibintu byinshi cyane, numva ndababaye cyane, numva ntengushywe no kuba naramenyanye n’uwo muntu kandi mu mateka y’ubuzima bwanjye nari ntarahura n’umuntu umenze atyo, by’umwihariko ngo mpure n’umuntu wishimira ko abantu bapfuye.”

Nyuma y’iminsi itanu Niyomwungere yongeye kubazwa uko byagenda bamuretse akidegembya, asubiza ko yahagarika burundu kuvugana na Rusesabagina.

Umugenzacyaha yavuze ko yitwa Michel ngo yamubwiye ko atagomba kubireka, ahubwo yakomeza kumuvugisha akamenya imigambi yose aba afite.

Rusesabagina yashatse kujya mu Burundi

Mu minsi mike Rusesabagina yabwiye Niyomwungere ko ashaka gukorera urugendo mu Burundi, amubaza niba bazajyana. Icyo gihe Niyomwungere yari muri Kenya.

Rusesabagina ngo yamubwiye ko hari ibibazo byinshi ishyaka rye n’abasirikare be bafite, kuko abari muri Congo benshi bafashwe abasigaye bagahungira muri Kivu y’Epfo ku buryo hari n’abagiye mu Burundi.

Niyomwungere ati “Amakuru yose nari nkeneye kumukuraho, nyabwira Michel.”

Michel ngo yabanje kumwemerera ko bazajyana i Burundi kugira ngo amukureho amakuru yimbitse, ariko Niyomwungere amusaba ko ahubwo bareba uko yafatwa akagezwa mu butabera.

Ati “Ni njye wazanye igitekerezo cyo kubwira Michel ibirebana no kuba Rusesabagina yaza. Arambaza ati “kubera iki musenyeri?’ Ndamubwira ngo umutima wanjye warababaye kuva menya ariya makuru, mumfata, sindya, sindyama, mpora mbona ifoto y’abana barira b’imfubyi. Ibyo bintu byarampungabanyije.”

Gahunda yo gushaka indege yaratangiye

Uko hapangwaga urugendo rwo kujya i Burundi, Niyomwungere yumvise Rusesabagina avuga ko afite impungenge zo kugenda mu ndege zisanzwe kubera ko mu Rwanda bamushakisha.

Yakomeje ati “Namubajije ko ashaka indege arikiriza, mubwira ko bishoboka ko yaboneka, ndamubeshya, mubwira ko abayobozi bo mu Burundi bemeye, hari abantu bemeye ko bakurihira indege. Ariko njyewe n’umutima wanjye nta muyobozi w’u Burundi twavuganye ku birebana na Rusesabagina.”

Ibyo nabyo yabimenyesheje Michel wamwijeje ko harebwa niba indege bwite yaboneka, gufata Rusesabagina bikoroha.

Niyomwungere yakomeje ati “Umutima wanjye wari wamaze gutwarwa na Operation yo kumuzana. Byansabye ubwenge bwinshi n’ingufu nyinshi no kurara amajoro mpangayitse no kurara amajoro nsenga mu mutima.”

Niyomwungere yaje kubwira Rusesabagina ko indege yabonetse, amubaza aho yanyura niba ari muri Aziya cyangwa mu Burayi. Ngo yanze guca mu Burayi kuko inzego z’ubutabera mu Bubiligi zari zarasatse urugo rwe, atinya ko bamufata.

Rusesabagina ngo ni we wivugiye ko yanyura i Dubai. Yavuze iwe muri Amerika n’indege isanzwe, ari kuri gahunda ko agera i Dubai asanga indege yihariye imutegereje, ikamujyana i Burundi.

Niyomwungere yasubiye kuri Michel amubwira ko Rusesabagina yiteguye urugendo.

Indege bwite yo kuva i Dubai ijya i Kigali yari yateguwe, mu gihe undi yari yishyizemo ko agiye mu Burundi.

Niyomwungere na we yavuye muri Kenya ajya i Dubai ngo undi azahamusange. Rusesabagina yakiriwe na Niyomwungere ku kibuga cy’indege, anamushakira imodoka nziza cyane bagenda baganira bajya kuruhukira muri Hotel Ibis.

Yakomeje ati “Paul mujyana kuri hotel, ninjye wayishyuye. Nari ndi hejuru na we ari hasi. Muri hotel ntabwo yigeze aryama, ahubwo yaroze, byose twari kumwe, ndamwakira. Yari azi ko arara ariko njyewe uko nifuzaga, ndamubwira ngo ntabwo bishoboka.”

Bahise bava muri hotel Ibis bajya ku kindi kibuga cy’indege gikoreraho indege bwite, ari babiri baganira.

Bageze mu cyumba cy’abanyacyubahiro barakirwa, batanga pasiporo ziterwamo viza zo gusohoka igihugu, berekeza ku ndege bari mu modoka nziza. Niyomwungere ngo yanamuhaye icyubahiro amufungurira umuryango w’imodoka.

Mu ndege ntibyari byoroshye

Mu ndege ngo Niyomwungere yayobeje Rusesabagina kugira ngo aticara ahari ikirahuri kigenda cyereka umuntu aho indege igeze, ngo ntaze kubona ko barimo kujya mu Rwanda.

Mbere yo guhaguruka, mu ndege hatangwa itangazo ry’aho yerekeje, abagenzi bagasabwa kwambara imikandara. Niyomwungere nabwo yarangaje Rusesabagina ngo atabyumva.

Mu ndege ngo Rusesabagina yaje kubaza umukobwa wabakiraga igihe bifata kugera i Bujumbura, Niyomwungere agira ubwoba ko agiye kumubwira ko bari mu nzira bagana i Kigali.

Kubw’amahirwe ngo yasubije muri rusange, avuga igihe bifata kugera mu Burundi, i Kigali na Uganda.

Niyomwungere yasabye Rusesabagina ko baryama bakaruhuka, arasinzira. Bongeye gushiduka indege ivuze ko igiye kururuka i Kigali, Rusesabagina agisinziriye.

Bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe Niyomwungere abwira Rusesabagina ko bashyitse, bakimanuka mu ndege haza abagabo babiri barimo na wa Michel wavuganaga na Niyomwungere.

Niyomwungere ati “Mbwira Mike (Michel) nti sawa, ahita yereka Paul urupapuro, Paul agenda mu modoka ye nanjye ngenda mu modoka yanjye. Ni aho mperukanira na Paul.”

Ntabwo higeze haganirwa iby’itorero

Mu mvugo nyinshi za Rusesabagina humvikanagamo ko yari agiye mu Burundi gutanga ibiganiro mu itorero rya Niyomwungere.

Undi yamwihakanye mu rukiko, ko kuva bamenyana batigeze banaganira ibijyanye n’Imana. Yavuze ko atari gutumira Rusesabagina kuko yari yaramaze kumenya uwo ari we.

Yakomeje ati “Ko muzi iby’amatorero banyakubahwa, we ubwe yaranambwiye ngo iyi ndege bwite ntihabuze $100.000 byaba bigiye. Urusengero rero rwafata ibihumbi $100 rugiye kubyishyura ku muntu udafite icyo yinjiza mu itorero?”

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mbaraga zakoreshejwe kuri Rusesabagina kugira ngo ave i Dubai agere i Kigali, ahubwo habayeho gushukwa n’uwo bazanye.

Ibyo ngo bikagaragaza neza ko nta shimutwa ryabayeho.

Niyomwungere ubwo yari mu rukiko

Share This Article
2 Comments
  • Musenyeri Niyomwungere yakoreye Abanyarwanda umuti. Nta kuntu yari bubure kuzana Rusesa ngo afatwe abazwe ibyo yakoze. Nanjye ndiwe niko nari kubigenza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version