Papa Francis Yatangiye Uruzinduko Rw’Amateka Muri Iraq

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Iraq, ari narwo rwa mbere umuyobozi wa kiliziya ku Isi agiriye muri icyo gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini rya Islam.

Nyuma yo kugera muri icyo gihugu, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Papa Francis aganira na Minisitiri w’Intebe Mustafa al-Kadhimi na Perezida Barham Salih.

Azanagirana ibiganiro n’abakirisitu bo muri Iraq.

Mu minsi ishize byari byaketswe ko Papa Francis ashobora gusubika urwo rugendo kubera umutekano muke. Ku wa Gatatu impungenge ziyongereye ubwo imitwe yitwaje intwaro yateraga ibisasu 10 bya rocket ku birindiro by’ingabo za Amerika na Iraq. Gusa Papa Francis yahise atangaza ko urugendo rudasubikwa.

- Advertisement -

Ubwo rwatangiraga, umutwe witwaje intwaro wo ku ruhande rwa Shia uzwi nka “Saraya Awliya al-Dam” wahise utangaza ko uhagaritse imirwano mu gihe cy’urwo ruzinduko, “ku mabwiriza ya Imam al-Sistani no mu izina ry’urugwiro Abarabu basanganywe.”

Papa agomba gusura cathedrale y’i Baghdad, anagirane ikiganiro n’abasenyeri bo muri icyo gihugu.

Azanasura ibice bitandukanye by’icyo gihugu, anagirane ibiganiro n’abakuru b’idini ya Islam barimo Grand Ayatollah Sayyid Ali al-Husayni al-Sistani, wubashywe cyane mu ba Shia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version