Kiyovu Sports FC Yabonye Umufatanyabikorwa Mu Iterambere Ry’Umupira Mu Bana

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports FC n’umuryango udaharanira inyungu Lawyers of Hope (LOH) basinye amasezerano y’imikoranire agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ayo masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu na Perezida wa Kiyovu Sports FC Juvenal Mvukiyehe na Jean Claude Rudacogora wari uhagarariye Lawyers of Hope.

Ayo masezerano azamara imyaka 10, ariko impande zombi zizajya zihura buri myaka ibiri zigirane ibiganiro, hagamijwe kureba uko ayo masezerano ari gushyirwa mu bikorwa no kureba niba hari icyavugururwa.

Ayo masezerano kandi azatuma bamwe mu bana bafite impano babarizwa mu marerero y’umupira w’amaguru ya LOH bahabwa amahirwe yo gukina mu Ikipe ya Kiyovu Sports.

- Advertisement -

Lawyers of Hope ifite amarerero y’umupira w’amaguru arimo abana 500 bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka 8 kugera kuri 20. Abo bana bari mu marerero y’i Kabuga, Ndera, Kimisagara (amakipe 2), Jabana, Karembure, Kagugu n’andi makipe abiri y’abakobwa.

Mvukiyehe yavuze ko aya masezerano yasinywe ari intambwe itewe muri gahunda nini Kiyovu Sports ifite yo kubaka iyi kipe ihereye mu kuzamura impano z’abakiri bato nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Ati “Umwaka ushize twashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi beza kugira ngo twubake ikipe nziza by’igihe gito. Ubu tugiye gushyira imbaraga mu marerero y’umupira w’amaguru kugira ngo tuzamure impano z’abana bityo twubake ikipe ikomeye by’igihe kirekire.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’iyi kipe bufite gahunda yo gutangiza amarerero y’umupira w’amaguru hirya no hino mu gihugu.

Kiyovu Sports FC izaha amarerero y’umupira w’amaguru ya LOH ubufasha mu bya tekinike, ubutoza n’amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abana.

Ibi byose bizakorwa hubahirizwa uburenganzira n’amahame arengera abana n’amahame n’amategeko ya FERWAFA na FIFA mu rwego rwo kubaka indagagaciro z’umupira w’amaguru mu bana n’iterambere ryabo muri rusange.

Kiyovu Sports izajya itegura amarushanwa y’aba bana mu byiciro byose nibura inshuro eshatu mu mwaka. Izaha kandi aya marerero ibikoresho birimo imipira n’ibindi, ndetse izashyiraho n’umukozi uzakurikirana ibyo bikorwa.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version