Rwanda: Hari Kurebwa Uko Igihe Cyo Gutegereza Kubagwa Cyahabwaga Abarwayi Cyagabanywa

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hari kwigwa uko ibintu byahuzwa k’uburyo gahunda z’igihe kirekire zahabwaga abarwayi bagomba kubarwa zagabanyirizwa igihe.

Abarwayi bari barahawe iriya gahunda kugeza ubu babarirwa mu bihumbi bitatu.

Birashoboka cyane ko iyi ngingo yizweho kubera ko byari bimaze kugaragara ko hari abapfa cyangwa bakarushaho kugubwa nabi bategereje ko italiki yo kubagwa igera.

Gahunda yo kohererezanya abarwayi nirangiza kwemezwa izakomeza kugira ngo ikibazo cy’abahabwaga ‘rendez-vous’ z’igihe kirekire gikemuke.

- Advertisement -
Abarwayi baba bagomba kubagwa hakiri kare

Hari abaturage bamaze igihe binubira  ko igihe bahabwa cyo kuzaza kubagwa hari ubwo kiba kirekire k’uburyo hari n’abapfa batavuwe.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana yabwiye RBA ko iyo bajya gutanga igihe runaka azaza kwibagwa hari ibyo  bakurikiza.

Muri byo harimo ibyiciro by’abarwayi hashingiwe ku buremere bw’uburwayi bafite.

Yagize ati: “Ntabwo wabona umuntu ufite ikibyimba mu ruhago yihagarika amaraso, ngo uvuge ngo uwo muntu uzamubaga hashize amezi abiri, uba ugomba kumubaga mu buryo bwihuse.”

Ibyo Dr Hategekimana abihuriraho n’abandi baganga.

Hari uwabwiye Taarifa ko kimwe mu bintu bijya bivuna abaganga ari uko buri murwayi aba yumva ko ububabare bwe bukomeye kurusha ubw’undi bityo ko ari we wagombye kwitabwaho mbere y’abandi bose.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abenshi mu barwayi babagwa baba ari abivuza indwara z’ababyeyi, indwara zo mu muhogo, amazuru no mu matwi, indwara zo mu rwungano rw’inkari, kubagwa mu mutwe ndetse n’uburwayi bw’amagufa.

Icyakora Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Ministeri y’Ubuzima, Dr. Corneille Ntihabose yabwiye Ikigo  cy’igihugu cy’itangazamakuru ko abarwayi bakoresha ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé ari bo ahanini bagira ibibazo byo guhabwa ‘rendez-vous’ z’igihe kirekire.

Dr. Corneille Ntihabose(Photo: Igihe)

Icyakora gutinda kubaga umuntu ufite buriya bwisungane biramuzahaza.

Urugero rutangwa n’urw’umuntu wavunitse igufwa ntahite abagwa.

Iyo imvune igufa ryacitse itinze kubagwa, bituma igufa rifatana mu buryo butari bwiza, bituma uzabaga umurwayi nyuma y’amezi abiri…azabanza kugira ibyo atandukanya igufwa akarishyira ku murongo, agashyiramo ibyuma, bikazfata igihe kugira ngo umurwayi akire.

Ku rundi ruhande, Dr . Sendegeya Augustin ushinzwe ibikorwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faycal, we avuga ko gahunda yo kwakira abarwayi bazoherezwa n’ibindi bitaro  bayiteguye neza.

Dr.Corneille Ntihabose avuga ko Leta y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu kwigisha umubare munini w’abaganga bitewe ni uko umuvuduko wo gusohora abaganga utari ukigendanye n’indwara zihari n’abakenera kwivuza.

Dr Augustin Sendegeya

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta mpinduka zizabaho mu bijyanye n’ikiguzi cy’ubuvuzi.

Ngo umurwayi uzavurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal azishyura kimwe n’uwivurije ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version