Museveni Na Muhoozi Barezwe Mu Rukiko Mpuzamahanga

Umushinjacyaha witwa Bruce Afran yareze Perezida wa Uganda Yoweli Museveni n’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha abashinja gukorera ibya mfura mbi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ikirego cye yakigejeje muri uru rukiko ruri i La Haye mu Buholandi.

Urutonde rw’abaregwa ruriho abantu 26 barimo abasirikare bakuru b’iki gihugu  n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ku rundi ruhande, BBC ivuga ko hari abantu 200 bavuga ko bakorewe ibya mfura mbi ndetse ngo n’imwe mu myanya yabo y’uburumbuke yarangijwe.

- Advertisement -

Wa mushinjacyaha kandi yabwiye The Monitor( yandikirwa muri Uganda) ko urukiko niruramuka ruhaye agaciro ibirero bye, hari abandi bantu bazisanga imbere y’ubutabera barimo n’abapolisi bakuru muri Polisi ya Uganda.

Ese ruriya rukiko rubifitiye uburenganzira?

Umwe mu banyamategeko bo muri Uganda witwa Kiryowa Kiwanuka kuwa Gatanu taliki 21, Nyakanga, 2023 yabwiye itangazamakuru ko bitari ngombwa ko hahita haregerwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, kuko n’inkiko z’imbere mu gihugu zashobora kuburanisha urwo rubanza.

Kiwanuka ati: “ICC mu bisanzwe ni urukiko rwa nyuma ruca imanza zivuye mu bihugu biyigize mu gihe zitaracibwa cyangwa mu gihe ibyo bihugu bidashobora guca izo manza.”

Nawe avuga ko iby’ibyo birego yabyumvise kandi ngo biri gutangwa n’umushinjacyaha w’umugore uba muri Amerika.

Ibirego by’uwo mushinjacyaha bishingiye kubyo avuga ko byakorewe abatavuga rumwe na Leta ya Kampala mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Uganda yabaye mu mwaka wa 2021.

Kiwanuka avuga ko kuri ibyo birego, hari iperereza ryakorewe muri Uganda bamwe barafatwa bagezwa imbere y’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version