Rwanda: Imisoro Izinjiza 52% Mu Ngengo Y’Imari 2023/2024

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro buvuga ko amafaranga kizinjiriza Ikigega cya Leta azagera kuri miliyari Frw 2.637 ni ukuvuga 52% by’ayo igihugu giteganya kuzakusanya yose hamwe.

Ni umugambi Umuyobozi muri iki kigo ushinzwe imisoro imbere mu Jean Paul Uwitonze avuga ko uzagerwaho niba ‘ibintu bigenze uko byateguwe’.

Jean Paulin Uwitonze avuga ko ubusanzwe Minisitiri y’imari n’igenamigambi ari yo iteganya muri rusange uko ingengo y’imari izagenda hanyuma hakarebwa aho amafaranga azava.

Hamwe muri aho ni mu misoro n’amahoro bitangwa n’abacuruzi.

- Kwmamaza -

Uwitonze yabwiye Taarifa ko politiki z’ubukungu ari zo zigena uko ayo mafaranga azaboneka ariko ko no mu Kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro nabo bashyiraho ingamba zizatuma nta nyerezwa ry’imisoro ribaho, kandi gusora bigakorwa ntawe bibangamiye.

Ati: “ Natwe muri Rwanda Revenue Authority dukora uko bikwiye kugira ngo imisoro yose itangwe nk’uko amategeko abiteganya.”

Komiseri Jean Paul Uwitonze

Ibi bisa n’ibisubiza ibyo bamwe mu basora bavuga by’uko hari abantu bacuruza mu buryo butemewe n’amategeko, bagacuruza ibyiganano bidasoreshwa bityo bigapyinagaza abasora mu buryo buboneye.

RRA ivuga ko hari ingamba zafashwe kugira ngo hatagira unyereza umusoro kandi n’ibyo bibazo bikemuke.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyihaye intego y’uko mu mwaka wa 2023/2024 imisoro kizinjiza izaba igeze kuri 52% y’ingengo y’imari yose mu gihe umwaka w’ingengo y’imari warangiye cyari cyagejeje kuri 47%.

Icyo gihe cyari kinjije angana na 103% by’ayo cyari cyariyemeje kuzageraho.

U Rwanda rufite intego yo kuzihaza mu mafaranga yose rukenera ngo rushyire mu ngengo yarwo y’imari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version