Museveni: Perezida wa Uganda kugeza ku ndunduro

Yoweli Kaguta Museveni ku myaka 76 yongeye kwiyamamariza kuyobora Uganda kuri Manda ya gatandatu y’imyaka itandatu. Amaze imyaka 34 ayobora kiriya gihugu gituranyi cy’u Rwanda.

Kuri iyi nshuro Museveni ariyamamaza mu ntero igira iti: ‘ Ndabizeza ejo heza’

Ubwo yageraga ku butegetsi muri 1986 Perezida Museveni yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise ‘Isaro  ry’Afurika.’

Yubatse igisirikare gikomeye ndetse k’ubufatanye n’ingabo za USA yaje gutsinda abamurwanyaga harimo abasirikare ba Lord Resistance Army bayobowe na Joseph Kony.

- Advertisement -

Muri iyi minsi ariko hari urubyiruko rwa Uganda rusa n’aho rutamushaka, ahubwo rwumva ko habaho impinduka.

 Hafi ye hakunze kuba imbunda

Hari amakuru avuga ko Perezida Museveni afite imbunda yise Rwitabagomi, bishatse kuvuga ngo ‘agakoni ko kwivuna ba rutare’.

Iyi mbunda yo mu bwoko bwa AK-47  akunze kuba ayifite ndetse ngo ntijya iva ku musego we.

Bisa n’aho akazi yakoze akiri umusirikare kakimurimo kuko muri 1967 kugeza 1970 yayoboye inyeshyamba zo muri National Resistance Army aziha ikinyabupfura cya gisirikare ziza gufata igihugu nyuma aza no gushinga ishami ryazo rya Politiki yise National Resistance Movement riri ku butegetsi kugeza ubu.

Museveni yatangiye kwinjira mu bitekerezo bya Politiki ubwo yari ari muri Tanzania yayoborwaga na Julius Nyerere.

Yize Politiki y’ubukungu n’imiyoborere muri Kaminuza ya Dar –es-Salaam, yinjira byimbitse mu bitekezo bya gisosiyalisiti byari bigezweho muri icyo gihe, bikaba byari ibitekerezo byo kumvisha abantu akamaro ko kwigenga.

Nyuma yo kugera ku butegetsi, Perezida Museveni yabaye umuyobozi amahanga, cyane cyane Abanyamerika , bishimiye kuko yamubonagamo umugabo uzagarura umutuzo muri Uganda kandi koko yarabikoze atuma igihugu cye gitera imbere.

Ni umworozi ubyishimira

Mu bintu akunda kugarukaho iyo aganira n’abantu ni uko ari umworozi ubikunda kandi wahiriwe nabyo.

Birumvikana kuko yavukiye mu nka, azikuriramo ndetse n’abo akomokaho ni aborozi b’Abanyankole b’Abahima.

Hari ubwo ajya avuga ko buri mbyeyi mu nka ze ikamwa litiro 25 mu munsi.

Abagize umuryango we biganje mu buyobozi bukuru…

Umuvandimwe we Gen (Rtd) Salim Saleh niwe uyobora Inama y’igihugu ishinzwe umutekano wa Uganda.

Umugore we ni Minisitiri w’uburezi na Siporo guhera muri 2016.

Umuhungu wa Museveni witwa  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba niwe musirikare wa kabiri ukomeye mu gihugu akaba aherutse no gushingwa kuyobora Umutwe w’ingabo zihariye za Uganda( Special Force Command).

Hari n’abavuga ko Kainerugaba ari gutegurirwa kuzasimbura Se n’ubwo  we abihakana.

Ntabwo abaniye neza u Rwanda

U Rwanda  ruvuga ko Uganda ikorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri Uganda, ndetse  hari n’abo yarekuye ibohereza mu Rwanda baranegekaye.

U Rwanda kandi ruvuga ko Uganda icumbikiye kandi itera inkunga abashaka guhirika ubuyobozi bwarwo bityo rugasaba ko yabireka.

Mbere y’uko COVID-19 yaduka ku Isi hari ibiganiro by’amahoro byari byaratangijwe hagati y’u Rwanda na Uganda biyobowe na Angola mu rwego rwo guhuza aba baturanyi.

Amasezerano yasinyiwe i Gatuna y’uburyo umubano mwiza wagaruka hagati y’u Rwanda na Uganda ntarashyirwa mu bikorwa neza kuko ibihugu byombi hari ibyo bikinoza.

Abatavuga rumwe nawe abahana yihanukiriye…

Mu minsi mike ishize, umugabo witwa  Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yahuye n’akaga ubwo yafungwaga azira ko yahurije abantu benshi ahantu hamwe bityo bikaba byari ukwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

N’ubwo Polisi n’izindi nzego za Leta zavugaga ko Kyagulanyi yafunzwe kubera iriya mpamvu, hari abandi bavuga ko icyabiteye ari uko ari mu bahanganye bikomeye na Museveni mu kwiyamamariza kuyobora Uganda, bityo bikaba ari uburyo bwo kumuca intege.

Abamushyigikiye bagiye mu mihanda bigaragambya bamagana ifungwa rye ariko bararaswa, barapfa abandi barakomereka.

Uyu Bobi Wine uvugwa yahoze ari umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda.

Ku myaka 38 yahisemo kujya muri Politiki aba Umudepite, ubu akaba ashaka no kuyobora Uganda.

Akunzwe n’urubyiruko rwiganjemo urwo mu mijyi.

Kuba aterwa inkunga y’ibitekerezo na Dr Kizza Besigye wahoze ahanganye na Museveni mu bya Politiki byamwongereye imbaraga za Politiki bituma ijwi rye rigera kure ndetse no bakuze bakoranye na Museveni bakaba basa n’abatakimushaka.

Uko bimeze kose, yaba Bobi Wine yaba Kizza Besingye bose bazi ko  amahirwe yo gutsinda Museveni bakamuvana ku butegetsi agerwa ku mashyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version