Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni Yafashe Impapuro Zimwemerera Kwiyamamariza Manda Ya Karindwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Museveni Yafashe Impapuro Zimwemerera Kwiyamamariza Manda Ya Karindwi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2025 2:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Museveni ubwo yageraga ku Biro bya NRM kwakira izo nyandiko.
SHARE

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yageze ku Biro bikuru by’Ishyaka rye National Resistance Mouvement, NRM, gufata impapuro zimwemerera ku mugaragaro ko ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha.

Yahasanze imbaga y’abarwanashyaka baje kumwereka ko bamushyigikiye kandi ko bazanamushyigikira ubwo azaba yatangiye kwiyamamaza.

Mu b’ingenzi harimo umugore we Janet Museveni, Visi Perezida wa Repubulika umusirikare wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite ipeti rya Majoro witwa Jessica Alupo, Umuyobozi wungirije wa NRM witwa Al-Hajji Moses Kigongo n’umwungirije witwa Rebecca Kadaga, Perezida w’Inteko ishinga amategeko Anitah Among n’Umunyamabanga mukuru wa NRM witwa Richard Todwong.

Jessica Alupo(ubanza ibumoso) nawe yaje kwakira Museveni.

Ku mwanya w’uzahagararira NRM mu matora ku rwego rw’igihugu, nta piganwa ribibamo kuko bizwi ko ari Museveni, n’aho ku zindi nzego ho abakandida babanza guhatana, hanyuma Komisiyo y’iri shyaka igakoresha amatora.

Utsinze niwe uba ‘chairman’.

The National Resistance Movement (NRM) ni ishyaka rikomeye kurusha andi yo muri Uganda. Inyandiko isobanura imiterere yaryo ivuga ko ari ryo ryahaye Uganda amajyambere, ukwishyira ukizana, demukarasi no kugendera ku mategeko.

Yoweri Museveni uriyabora ubu, yabitangiye mu mwaka wa 1985 ubwo yahirikaga uwayobora Uganda witwaga Milton Obote.

Mbere yari yarabanje kurwana intambara yakuyeho Idi Amin mu mwaka wa 1979.

Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986.

Mu mwaka wa 1987 ubwo yakirwaga na Perezida Ronald Reagan wayoboraga Amerika. Ifoto@White House.

Amaze gutegeka manda esheshatu kuko iya mbere yayiyoboye guhera mu mwaka wa 1996, indi mu mwaka wa 2001, indi mu mwaka wa 2006, indi mu mwaka wa 2011, indi mu mwaka wa 2016, indi mu mwaka wa 2021, ubu agiye kwiyamamariza iya karindwi.

TAGGED:AbakandidaAmatorafeaturedInyandikoIshyakaKwiyamamazaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iran Barashyingura Abakomeye Israel Iherutse Kwivugana
Next Article Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora Abanyamategeko ‘Muri Afurika’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?