Museveni Yaganiriye Na Kagame Nyuma Y’Igihe Badahura

Perezida wa Uganda yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame. Byabereye i Nairobi aho Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu muhango wo kwakira DRC mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Ntiharatangazwa ibyo Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriyeho ariko birashoboka ko bagarutse ku ntambwe imaze iminsi itewe mu kunoza umubano hagati ya Kigali na Kampala.

Ni intambwe yatewe nyuma y’ingendo ebyiri umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali agahura na Perezida Kagame.

- Advertisement -

Izi ngendo  zakurikiwe no gufungura umupaka wa Gatuna wari umaze igihe ufunzwe kubera umwuka mubi wari uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherukaga guhura na Perezida Museveni mu mezi menshi ashize, ubwo bari bari mu biganiro byari biyobowe na Angola byashakaga icyatuma umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wongera kuba mwiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version