Perezida Kagame Ari Muri Kenya Ahagiye Kwakirirwa DRC Muri EAC

Uhuru Kenyatta uyobora Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 8,Mata, 2022 yakiriye Perezida Kagame waje kwitabira iyinjizwa muri EAC rya DRC.

Hari n’abandi Bakuru b’Ibihugu barimo uwa Uganda, Yoweli Museveni ndetse n’uwa DRC nyirizina ari we Felix  Tshisekedi.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya  Congo Félix Tshisekedi yaraye ageze i Nairobi. Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu taliki 08, Mata, 2022 ari businye ku nyandiko yemerera igihugu cye kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Afurika y’i Burengerazuba, EAC.

Taliki 30, Werurwe, 2022 nibwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bakiriye Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri wo.

- Advertisement -

Hari mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba ari nawe uyobora uyu Muryango muri iki gihe.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe yitabiriye uriya muhango, ashima bagenzi be ko bemeye kwakira  Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri uyu muryango.

Kagame yabashimiye  ko bashishoje becyemerera DRC kuwuzamo.

By’umwihariko yashimiye Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta uyobora uyu muryango, amushimira ko yatumije iriya Nama yafatiwemo uriya mwanzuro.

EAC ni umuryango usanzwe ugizwe n’ibihugu bitandatu.

Ibyo ni Tanzania, Kenya na Uganda byawutangije hakiyongeraho ibindi byawugiyemo nyuma ari byo  u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Sudani y’Epfo.

Imibare yerekana ko  mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango, wari utuwe n’abaturage miliyoni 170.

Kubera ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo isanzwe ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90, kuyinjiza muri EAC byatumye abatuye uyu Muryango biyongera baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.

Yo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 210.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu kigari k’uburyo kiruta ibindi bihugu byose by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ubibumbiye hamwe.

Gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2.4 mu gihe EAC yari isanzwe ifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 1.8 mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba umunyamuryango.

Akandi karusho k’icyi gihugu ni uko gifite icyambu cya Matadi gikora ku Nyanja ya Atlantique.

Ibihugu bya EAC byo bisanzwe bikoresha ibyambu bibiri  bya Mombasa na Dar es Salaam n’ibindi bito bikora ku Nyanja y’u Buhinde.

Umusaruro mbumbe w’ibihugu by’Umuryango wa EAC ungana na Miliyali 193.7 $ n’aho uwa  DRC ungana na Miliyali 50 $.

Kuyakira muri EAC bizatuma  igira ubukungu bungana na Miliyali 243.7$.

N’ubwo Abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba Umunyamuryano wayo, iki gihugu kibamo imitwe y’iterabwoba harimo  ADF na FDLR

Ni igihugu kandi gikunze guhura n’ibibazo bya Politiki bigira ingaruka ku bindi byose bituranye nacyo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version