Museveni Yijeje U Burundi Ubufatanye Mu Bya Gisirikare

Kimwe mu bintu Perezida Evariste Ndayishimiye yaganiriye na mugenzi we uyobora Uganda Yoweli Museveni ni ubufatanye mu bya gisirikare. Babiganiririye mu ruzinduko yamazemo iminsi itatu muri Uganda ubwo yari yagiye mu irahira rya Museveni ryabaye tariki 12, Gicurasi.

Mu kiganiro bombi bahaye itangazamakuru tariki 13, Gicurasi, 2021 Museveni yavuze ko Uganda yishimira ko mu Burundi hari amahoro kandi ko abaturage biyunze.

Gusa avuga ko muri iki gihe Abarundi bagomba kwita ku iterambere ryabo.

Yavuze ko abatuye Uganda n’u Burundi bagomba gufatanya muri byinshi harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibikomoka kuri Petelori.

- Advertisement -

Perezida Museveni yavuze ko hari abahanga bo mu gihugu cye bazoherezwa mu Burundi gufasha mu gusuzuma niba bufite petelori.

Yabwiye abari aho ko n’ubwo mu Rwanda hashobora kuba hari petelori, ariko ngo imiterere y’ibirunga yaba yarakomye mu nkokora imikorerwe kamere ya petelori, bityo ngo ntawakwizera ko petelori iri mu Rwanda ihagije.

Ku byerekeyte umutekano, Museveni yavuze ko igihugu cye kiteguye gukorana n’u Burundi mu by’umutekano.

Yahindukiye abwira Ndayishimiye ati: “ Nyiricyubahiro, hari abantu bo mu mutekano nzakoherereza vuba aha muganire  birambuye uko twakorana mu by’umutekano.”

Perezida Evariste Ndayishimiye utari wambaye utwuma  twifashishwa mu kumva abasemuzi( yumvaga neza Icyongereza) yahawe ijambo ashimira mugenzi we wamwakiriye ndetse akaba amusezeranya n’ubufatanye mu nzego nyinshi harimo n’umutekano.

Ndayishimiye ati:  ‘Museveni uri Umubyeyi Wacu’

Mu ijambo Perezida Ndayishimiye yabwiye abayobozi bakuru ba Uganda barimo na Perezida wayo Yoweli Museveni, yavuze ko u Burundi bufata Uganda nk’umubyeyi wabwo kuko yabufashije kubona amahoro n’ubumwe mu Barundi.

Ati: “ Nk’uko mwigeze kubikomozaho, u Burundi buri mu mahoro kandi tubafata nk’umubyeyi kuko ari mwe mwagize uruhare muri aya mahoro dufite.”

Perezida Museveni yagize uruhare mu biganiro by’amahoro byabereye mu Burundi inshuro nyinshi mu myaka ya mbere ya 2010.

N’ubwo Museveni yari umuhuza hagati ya CNDD-FDD n’abataravugaga rumwe nayo, umuhati we waje kutagira icyo utanga, ahubwo ahitamo kubishyira mu biganza by’uwari Minisitiri we w’ingabo Bwana Crispus Kiyonga.

Icyo gihe hari muri Nyakanga 2015.

Muri 2015 ubwo Museveni yari Umuhuza mu bibazo bya Politiki y’u Burundi

Ndayishimiye wari umaze iminsi muri Uganda mu muhango wo kurahira kwa Perezida Museveni yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Burundi butazibagirwa ineza Uganda yabukoreye muri 2015 ubwo Museveni yasuraga u Burundi akoresheje imodoka, agaca iy’ubutaka kandi abo Ndayishimiye yise ‘abandi’ baravugaga ko hari yo intambara.

Kuri we ngo ni ubwitange bwa Museveni kandi akwiye kubishimirwa.

Akoresheje amagambo yumvikanamo imbamutima(feelings), Ndayishimiye yabwiye Museveni ko yaje[Ndayishimiye] muri Uganda kugira ngo yakire inama z’umubyeyi, umuntu mukuru wabafashije muri byinshi kandi ukomeje kubaba hafi.

Yavuze ko kuva Pierre Nkurunziza yapfa, ubu Museveni ari we mujyanama we( wa Ndayishimiye).

Ndayishimiye yavuze ko iyo Nkurunziza aza kuba akiri ho, ari we wari kumubera umujyanama, ariko ngo ibyago bigwirira abagabo, ubu yarapfuye.

Yabwiye mugenzi we ko u Burundi bwiteguye gukorana ubucuruzi na Uganda kandi ko Uganda izishimira gukorana nabwo kuko bufite umutungo kamere mwinshi.

Yamusabye kuzamuba hafi ubwo azaba ayobora Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Ati: “ Nizeye ko ubwo nzaba nyobora East African Community muzamba hafi kandi ndabizi ko muhari ntacyananira kuko turi kumwe. Nishimira kandi ko mwishimira ko u Burundi buri gutera intambwe kandi muzakomeza muri uwo mujyo nimudufasha.”

Yavuze ko n’ubwo u Burundi butangiye kwiyubaka, ariko bugifite inzira ndende gusa ngo hari ikizere kinshi ko ibintu byose bizagerwaho, bukamera nk’ibindi bihugu.

Ndayishimiye yavuze ko Museveni ari umubyeyi w’Abarundi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version