Mushake Ubumenyi Akazi Kazizana-Inama Y’Uyobora Ishami Ry’Ubuvuzi Muri Kaminuza y’u Rwanda

Dr Madeleine Mukeshimana uyobora Ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda aherutse kugira inama abakobwa biga siyansi mu mashuri yisumbuye ko batagombye kwiga bahangayikishijwe no kuzabona akazi, ahubwo ngo bagombye kwiga bakamenya ibyo biga, akazi ‘kakazizana.’

Aherutse kubibwira abakobwa biga mu ishuri ryitwa Institut Sainte Famille Nyamasheke ubwo yari yabasuye ari kumwe n’abakozi bo muri Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi, African Institute of Mathematical Sciences, ishami ry’u Rwanda.

Ni mu rugendo abakozi bo muri kiriya kigo bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo bari gukorera mu Turere 14 bashishikariza abakobwa gukomeza kwiga siyansi kuko nabo babishoboye.

Ubwo yabaganirizaga, Dr Mukeshimana yarababwiye ati: “ Nibyo koko kwiga siyansi ntibyoroshye. Muri urwo rugendo rutoroshye muzahura n’imbogamizi kandi ni ngombwa kuko kunyura mu nzira zigoye bikomeza uwazinyuzemo. Icyo nabasaba rero, mukomeze muzirikane ko ibyo basaza banyu bakora nawe mwabishobora. Ikindi kandi muzibukire imitekerereze yo kumva ko mwiga kugira ngo muzabone akazi. Mushake ubumenyi buhagije, akazi kazizana.”

- Advertisement -
Umukobwa agomba kwiga siyansi nka musaza we

Uyu muhanga mu buvuzi avuga ko  Isi itegereje kuzareba niba ibyo bize barabyumvise koko.

Kuri we kwiga si umuhango ukorwa ukarangira, ahubwo ni igikorwa gisaba kugishyiraho umutima,  urangije kwiga akazereka abamuhaye akazi ko imyaka yamaze mu ishuri itabaye impfabusa.

Dr Madeleine Mukeshimana asanzwe ari Umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’URwanda ryigisha ubuganga akaba n’umunyamuryango b’Urugaga rw’abaganga n’ababyaza.

Ikiganiro yavugiyemo ibyo tumaze kuvuga haruguru yakivuze ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore n’umukobwa muri siyansi.

Ubuyobozi muri Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi bumaze igihe bwaratangije ubukangurambaga bugenewe abakobwa  kugira ngo bongere ubushake bwo kwiga imibare na siyansi.

Muri iki gihe ubuyobozi bw’iki kigo buri kuzenguruka mu bigo by’amashuri byigwamo n’abakobwa kugira ngo bakomeze kubashishikariza gukunda siyansi.

Buri gukorwa kandi mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wagenewe umukobwa n’umugore muri siyansi witwa International Day for Women and Girls in Sciences (IDWGS) ndetse n’umunsi mpuzamahanga wagenewe umugore, uyu wo ukazizihizwa taliki 08, Werurwe, 2022.

Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi yatangiye kuzirikana uruhare rw’umugore n’umugore n’umukobwa muri siyansi mu mwaka wa 2019.

Icyo gihe hari mu muhango wabereye mu Karere ka Rwamagana.

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umugore n’umukobwa muri siyansi, Kaminuza nyafurika yigisha imibare ba siyansi iri gukorana n’abagore n’abakobwa barenga 80 bakazasura ibigo by’amashuri bigera kuri 200.

Muri rusange, abanyeshuri basaga ibihumbi 100 nibo bazagira uruhare mu kwizihiza uriya munsi hirya no niho mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version