Twitter Yavuyeho Umwanya Munini

Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter hirya no hino ku isi bamaze umwanya munini mu irungu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, batabasha kugira icyo barebaho kubera ibibazo tekiniki.

Abagerageje gufungura uru rubuga nkoranyambaga barimo guhita babona ubutumwa bubabwira ko “hari ikintu cyagenze nabi”, cyangwa mu Cyongereza ngo “Something went wrong. Try reloading.”

Ni ikibazo ariko cyaje gukemuka. Ntabwo ubuyobozi bwa Twitter buratangaza icyabiteye.

Urubuga Downdetector rugaragaza imbuga ziba zavuye ku murongo rwatangaje ko 86% by’ubutumwa rwakiriye ari ubw’abantu bavugaga ko Twitter yavuyeho.

- Advertisement -

Benshi mu babuze serivisi za Twitter ni abayikoresha banyuze ku rubuga rwayo (website) bagera kuri 92%, kurusha abakoresha application bagera kuri 7%.

Kugeza mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2021, abantu bakoresha Twitter bageze kuri miliyoni 217, aho biyongereyeho miliyoni 6 zingana na 13% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Iki kigo giteganya ko mu mwaka wa 2023 kizaba gifite abafatabuguzi bahoraho bagera kuri miliyoni 315.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version