Umuhanzi Ruger Yahakanye Ibyo Kutumvikana N’Uwo Bazafatanya Gutaramira Abanyarwanda

Ruger witabiriye ikiganiro n’abanyamakuru yafatanyijemo na mugenzi AV yahakanye iby’uko yaba afitanye amahari  na AV, avuga ko kuba mu byamamare havugwa amahari nta kidasanzwe kirimo ariko ko hagati ye na mugenzi we ‘ibintu ari amahoro.’

N’ubwo Ruger avuga ko nta nda y’umujinya afitiye mugenzi we cyangwa ngo nawe abe ayimufitiye, mu ijoro ryacyeye, uyu Ruger yanze kwitabira ikiganiro yari yatumiwemo kuri Radio 10 nyuma yo kumenya ko AV yamutanze yo.

Aba bahanzi bombi bakomoka muri Nigeria bazataramira Abanyarwanda ku wa Gatandatu taliki 19, Gashyantare, 2022.

Kuri uyu wa Kane bakoresheje ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo baribwire aho imyiteguro yo kuzashimisha Abanyarwanda igeze.

- Advertisement -

Aba bahanzi bageze ahari bubere ikiganiro bacyererewe cyane kuko bamaze isaha n’igice batarageraho ahabereye kiriya kiganiro.

Bongera kwibutsa itangazamakuru ko ari ryo rigira uruhare runini mu kuzamura izina ry’umuhanzi kandi ko ibi bakwiye kubishimirwa.

Abahanzi bose bazitabira iki gitaramo bari baje kuvugana n’itangazamakuru

AV mu ijambo yavuze ko ku nshuro ya mbere agiye gutaramira Abanyarwanda kandi ngo azabashimisha babone ko ayabo atishyuriwe ubusa.

Ruger nawe ni uko, ngo gushimisha Abanyarwanda ni yo ntego yamuzanye!

Abahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba muri kiriya gitaramo ni Ariel Wayz, Gabiro Guitar, Ish Kevin, Afrique na Kenny K Shoot.

Hagati aho umuhanzi Okama nawe yari buzaririmbe muri kiriya gitaramo ariko yasimbujwe uwitwa Gustavio.

Abanyamakuru b’imyidagaduro bari baje kumva icyo ibi byamamare byo muri Nigeria bihishiye Abanyarwanda
Uwa kabiri uturutse ibumuso ni DJ uzacurangana n’abacuranzi ba AV na Ruger
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version