Mushiki Wa Kabila Nawe Yinjiye Mu Byo Gushinja u Rwanda

Jaynet Kabila. Radio Okapi/ Ph. John Bompengo

Mushiki wa Joseph Kabila Kabange witwa Jaynet Désirée Kabila Kyungu nawe yatangiye gushyira mu majwi u Rwanda avuga ko rudashakira DRC amahoro.

Yabivugiye muri Afurika Yepfo ubwo yari mu Nteko y’Abadepite b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yahateraniye mu buryo budasanzwe.

Yabivuze ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda.

Mushiki wa Joseph Kabila yabwiye abari bamuteze amatwi ko igihugu cye kitifuriza inabi u Rwanda gusa ko igikomeje guteza umutekano muke ari abitwaje intwaro(Inyeshyamba) ziri mu Burasirazuba bwa Congo ‘zirimo na M23.’

- Advertisement -

Jaynet Kabila yasobanuye ko mu bihe bitandukanye  hagiye hashakwa inzira y’amahoro ariko atumva impamvu umutwe wa M23 ari wo wakomeza guteza impagarara mu gihugu.

M23 yo yavuze kenshi ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwirengagiza nkana gushyira mu bikorwa kandi mu buryo bwuzuye amasezerano wagiranye nabwo mu bihe n’ahantu hatandukanye.

Politico.cd yanditse ko Jaynet Kabila yabwiye Abadepite bari bamuteze amatwi ati: “ Dufite abaturanyi bagera ku icyenda ariko dufitanye ikibazo  n’u Rwanda gusa. Ntabwo twatera ibuye uRwanda kandi nta n’ubwo twaritera Congo. Reka dukomeze dushakire hamwe igisubizo kirambye.”

Kuri iyi mvugo bisa n’aho yirinze guheza inguni ngo agire ‘uwo atera ibuye.’

Yunzemo ko yizeye ko igisubizo kirambye kizaboneka kuko abanye-Congo bari kubabara cyane.

Madamu Jaynet Kabila yavuze ko muri iki gihe bitumvikana ukuntu M23 yongeye kwiyubaka kandi mu mwaka wa 2013 yarasenyutse nyuma yo gutsindwa.

Mu mvugo yumvikanisha gushidikanya, yavuze ko u Rwanda rugomba kuba ari rwo rubyihishe inyuma.

U Rwanda rwahakanye kenshi kuba inyuma y’uyu mutwe, ruvuga ko ibibera muri DRC ari ikibazo kibareba, ko nta wundi ukwiye kubigerekwaho.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru kizarangira Taliki 13, Ugushyingo, 2022 Ingabo za DRC zari yatangije ibitero simusiga kuri M23 zikoresheje  indege z’intambara zakuye mu Burusiya.

Nyuma  y’iminsi ibiri zaje kubihagarika  nyuma y’amakuru yavugwaga ko iki gihugu gishobora gufatirwa ibihano kuko abo kiri kwica ari abaturage bacyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version