CANAL+ RWANDA Yagabanyije Ibiciro Muri Poromosiyo Isoza Umwaka

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho kuryoherwa na serivisi zayo, sosiyete icuruza amashusho ya CANAL+ Rwanda  yagabanyije ibiciro ku bikoresho byayo muri Poromosiyo yo gusoza umwaka yiswe ‘Noheli Ishyushye.’

Iyi  poromosiyo yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, aho ku bakiliya ba CANAL+ basanzwe ndetse n’abifuza gutunga ibikoresho bya CANAL+bwa mbere  bose boroherejwe.

Umunyarwanda wifuza gutunga dekoderi ya CANAL+ ubu arayigura Frw 5,000 gusa maze agakorerwe na ‘installation’ ku bindi Frw  5,000 gusa.

Bivuze ko ikiguzi cy’ibi byombi ari Frw 10,000.

- Advertisement -

Abasanzwe batunze Dekoderi za CANAL+ bo kugeza tariki 31 Ukuboza, 2022 bagenewe poromosiyo aho umukiliya uguze abonema( abonnément) iyo ariyo yose, ahita ahabwa iminsi 15 areba shene zose za CANAL+ ‘ako kanya.’

Abakunda Filimi nyarwanda ndetse n’izindi bashobora kuzireba kuri ZACU TV

CANAL+ yaboneyeho no kwibutsa Abanyarwanda ko imikino y’igikombe cy’Isi izaboneka kuri dekoderi ya CANAL+ aho bazakurikirana imikino ikomeye kuri RTV, shene ya 380 imaze  kugaragara mu mashusho akeye ya H.D ku Frw 5000 gusa!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version