Mushikiwabo Mu Rugamba Rwo Kurwanya COVID Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Madamu Louise Mushikiwabo yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, WHO/OMS agamije kugeza inkingo za COVID-19 mu bihugu bigize ‘Umuryango ayoboye.’

Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono na Madamu Louise Mushikiwabo n’Umuyobozi wa WHO/OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Ubu bufatanye kandi buzafasha mu kugeza izindi serivisi z’ubuzima muri biriya bihugu.

Muri izo serivisi harimo no kurwanya Malaria, igituntu n’izindi ndwara.

- Advertisement -

Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa kandi uzakora ubukangurambanga mu bihugu bigize uriya muryango kugira ngo ababituye n’ababiyobora bazakoreshe neza uburyo bazahabwa na WHO/OMS mu kurwanya ziriya ndwara.

Mu masezerano Mushikiwabo yasinyanye na Tedros harimo ko mu bihugu bizakorerwamo buriya bukangurambaga, hagomba kuzakoreshwa Igifaransa kugira ngo hatazagira umuturage cyangwa umuyobozi uvuga ko yabangamiwe no kutumva Icyongereza.

Bazaganira kandi ku burere bwerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Mushikiwabo asinya amasezerano y’imikoranire na WHO/OMS
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version