Sarkozy Yatabaje Polisi Ngo Ifate Abishe Amabwiriza Kuri COVID-19

Bwana Nicolas Sarkozy uherutse guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu kubera uruhare yahamijwe mu gukoresha nabi ububasha bwe yaraye aherutse guhamagara Polisi ngo ize ice amande abantu bishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu ijoro ryakeye nibwo abantu bari baje mu rugo ruturanye no kwa Sarkozy baranywa barishima nyuma batangira kubyina.Kubera umunezero, urusaku rwabaye rwinshi rutangira kubangira abaturanyi barimo na Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa guhera muri 2007 kugeza muri 2012.

Ubwo Polisi yazaga itabaye yahasanze Nicolas Sarkozy wari warakaye kubera urusaku rwari rwabaye rwinshi.

Sarkozy yabwiye Polisi ko uwe ubwe yari amaze igihe asaba abakorera muri ako gace kugabanya urusaku, ariko bavunira ibiti mu matwi.

Le Parisien yanditse ko Abapolisi bafashe abo bantu bajya kubaca amande.

Nicolas Sarkozy yashimye uburyo Polisi yamutabaye yihuse, kuko urusaku rwari rwamubujije kugoheka.

Abari aho bose uko ari 17 baciwe amande, basabwa guhita bataha buri wese akajya iwe. Uretse kuba basakurizaga Sarkozy n’abaturanyi, nta n’umwe muri bo  wari wambaye agapfukamunwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version