Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, yatangiye kugarukwaho nk’umwe mu bashobora guhatanira kuyobora Afurika y’Epfo.
Icyakora, we ntacyo arabitangazaho.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru News24 ku bufatanye n’ikigo SABI, bugaragaza ko Motsepe ari we munyapolitiki cyangwa umuyobozi uzwi wagaragaje umubare munini w’abamubona neza kurusha abamubona nabi.
Muri ubu bushakashatsi kandi arusha igikundiro Perezida Cyril Ramaphosa imbere y’abaturage.
Motsepe afite umwanya ukomeye muri Afurika y’Epfo kubera ibikorwa bye mu bucuruzi na siporo.
Ni nyiri Mamelodi Sundowns yo muri Pretoria, imwe mu makipe akomeye muri Afurika, ndetse ikaba yarageze ku ntsinzi zikomeye ku rwego rw’umugabane zirimo no kwegukana CAF Champions League.
Mu bucuruzi, Motsepe afite umutungo ubarirwa muri miliyari 2.7 z’amadolari ya Amerika, ahanini ukomoka mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko akomeje kugira igikundiro mu barwanashyaka b’ishyaka ANC riri ku butegetsi. Yashyizwe imbere ya Visi Perezida Paul Mashatile na Fikile Mbalula mu bantu bashobora kuzayobora iri shyaka nyuma ya Ramaphosa.
Nubwo bimeze gutyo, abasesenguzi bavuga ko Motsepe ataragaragaza ubunararibonye buhagije muri politiki kandi ko ashobora guhura n’imbogamizi zishingiye ku makimbirane y’imbere muri ANC aramutse ahisemo kuyinjiramo.
Motsepe yayoboye CAF kuva muri Werurwe 2021, ubu akaba ari muri manda ya kabiri izarangira muri Werurwe 2029, ari na wo mwaka w’amatora ya Perezida wa Afurika y’Epfo.
Hari n’umubano wa hafi hagati ya Motsepe na Ramaphosa kuko umugore wa Perezida, Tshepo Ramaphosa, ari mushiki wa Motsepe.
Ibi bituma umucuruzi w’umuherwe akomeza kugarukwaho mu biganiro bya politiki muri iki gihugu.

