Mushikiwabo Yasabye Senegal Guhosha Imvururu

Nyuma y’imvururu zimaze guhitana abantu icyenda muri Senegal kubera impamvu za Politiki, Louise Mushikiwabo uyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, yasabye abarebwa n’iki kibazo kureba uko cyakemuka mu mahoro, abaturage batahasize ubuzima.

Avuga ko bibabaje kuba muri iki gihugu hari kuvugwa izi mvururu mu gihe cyitegura amatora ya Perezida muri Gashyantare, 2024.

Mu itangazo riri ku rubuga rw’Umuryango ayoboye handitsemo ko Louise Mushikiwabo  yifatanyije n’ababuriye ababo muri biriya bikorwa biherutse guhitana abantu.

Avuga ko byaba byiza abayobozi ba Senegal bicaranye bakareba uko bakemura ibibazo mu mahoro kandi amahame ya Demukarasi agakomeza kubahirizwa.

- Advertisement -

Yemeza ko ibiri kubera muri Senegal bibabaje kuko isanzwe ari kimwe mu bihugu byo mu gace iherereyemo bisanzwe bizwiho Demukarasi.

Senegal: Ifungwa Ry’Utavuga Rumwe Na Leta Ryakije Umuriro

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version