Elon Musk yongeye guhabwa inshingano mu muri Leta ya Amerika, akazayobora umushinga wa Minisiteri y’ingabo ‘Pentagon’ wo kwiga uko intambara zizaba zimeze mu gihe kizaza ubwo ikoranabuhanga rizaba rikataje.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yatangaje kuri uyu wa Gatatu italiki 30, Nzeri, 2026 ko Musk azafatanya na Palmer Luckey washinze ibigo bikora ikoranabuhanga rya gisirikare bya Anduril na Newt Gingrich.
Uwo mushinga wiswe ‘Project Meridian’.

Uyu mushinga uzamara iminsi 120, nyuma hakazatangazwa raporo irimo amakuru y’ibanga azagaragaza ikoranabuhanga n’ubushobozi ingabo za Amerika zizakenera mu ntambara zo mu gihe kizaza.
Pentagon ivuga ko uwo mushinga uzareba ahantu hatandukanye hashobora kuzabera imirwano mu gihe kizaza, harimo munsi y’ubutaka no mu kirere kiri hagati y’isi n’ukwezi.
Amerika iherutse kandi kohereza intwaro mu kirere binyuze mu ishami ry’ingabo zayo rishinzwe kurinda inyungu za Amerika ziri mu isanzure.
Hegseth yavuze ko uwo mushinga ugamije kureba imbere no kumenya ibice intambara z’ahazaza zizibasira.
Ashaka ko abazaba bagize iryo tsinda riyobowe na Musk bazareba kure bakamenya iby’ingenzi bizateranya abantu, hakanarebwa uko nihavuka intambara Amerika izazirwana kandi ikazitsinda.
Muri uyu mushinga hazibandwa ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), imashini zikoresha, indege za drones, za robo, intwaro zikoresha ingufu zisubira n’ibindi bikoresho bishobora kuzahindura imirwanire y’ahazaza.
Izi ni inshingano nshya Musk ahawe muri Guverinoma ya Amerika nyuma y’umwaka yari amaze ahagaritswe mu kuyobora ishami ryari ryashyizweho na Perezida Trump ryo kuvugurura inzego za Leta ryiswe Department of Government Efficiency (DOGE).
Perezida Donald Trump yari agamije kugabanya amafaranga Leta ikoresha no kuvugurura inzego za Leta.
Musk kandi asanzwe akorana na Leta ya Amerika binyuze mu kigo cye SpaceX mu gihe ikigo Anduril cya Palmer Luckey nacyo gifitanye amasezerano n’ingabo z’Amerika ajyanye n’ikoranabuhanga rya gisirikare.
Ibi ariko byatumye hongera kwibazwa uruhare rw’ibigo by’abikorera ku giti cyabo mu mishinga minini nka ‘Project Meridian’.
Biteganyijwe ko Inteko ishinga amategeko ya Amerika iziga ku idosiye isabira Elon Musk kujya muri izo nshingano.
Ifoto@Elon Musk

